Portugal: Papa Aragaruka Ku Basenyeri Bahohoteye Abana

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis ateregejwe i Lisbonne muri Portugal aho ari buhure n’urubyiruko rwaje kumwakira ku munsi mpuzamahanga warugenewe.

Ku rutonde rw’ibimujyanye hariho gushishikariza urubyiruko kuyoboka Kiliziya Gatulika kuko ‘ari yo itunganye’, ariko akanahangana n’ikibazo kiyivugwamo cya ba Musenyeri bavugwaho gusambanya abana.

Bivugwa ko abasore n’inkumi bagera kuri Miliyoni imwe ari bo bari buze kumwakira.

Ntabwo ari abo muri Portugal gusa bari buze kumva Misa n’impanuro za Nyirubutungane ahubwo hari n’abandi baturuka mu bihugu bituranyi.

- Advertisement -

Bisi zimaze iminsi zibazana.

Asuye Portugal mu gihe ikirere cy’iki gihugu gishyushye cyane nk’uko ari nako bimeze henshi mu Burayi no muri Aziya.

Abaturage barasabwa kwitwaza amazi menshi kandi bakayanywa kenshi kugira ngo imibiri yabo itumagara.

Ni inama kandi bahabwa na Minisitiri w’Intebe wa Portugal witwa Antonio Costa.

Cardinal Americo Aguiar ushinzwe gutegura no gukora k’uburyo ibirori byo kwakira Papa bigenda neza, avuga ko COVID-19 yatumye habaho imyiteguro ihagije yo kwakira Nyirubutungane n’ubwo bitari byoroshye kubera ubwirinzi kuri iki cyorezo.

Yunzemo ko kimwe mu bintu bibangamiye urubyiruko rwo mu Burayi, bikarubuza kwitabira ibyo kwakira Papa ari intambara iri muri Ukraine ndetse n’ibibazo by’ubukungu biremereye benshi.

Cardinal Aguiar avuga ko iyo hatabaho ibyo bizazane, abantu benshi bari buze kwakira Papa Francis.

Biteganyijwe ko ari bugere mu murwa mukuru Lisbonne kuri uyu wa Gatatu abanze kuganira n’abayobozi b’iki gihugu.

Barahurira mu ngoro y’Umukuru w’igihugu cya Portugal yitwa Belem National Palace.

Nyuma ya saa sita arajya guhura n’abihaye Imana baba mu nzu yabo yitwa Jeronimos Monastery, ikaba ari yo nzu ya kidini ya kera kurusha izindi ziba muri iki gihugu.

Yubatswe mu Kinyejana cya 16 Mu gihe Cyacu.

Associated Press ivuga ko hari gahunda ya Papa Francis, hariho ko  azaganira n’abantu bavuga ko bahohotewe n’abasenyeri muri Kiliziya Gatulika ya Portugal ariko bikazabera mu muhezo.

Raporo iherutse gutangazwa na Komisiyo yigenga ku kibazo cy’uko abana bahohotewe, igaragaza ko abana 4,815 barimo abahungu n’abakobwa bahohotewe na ba musenyeri.

Ni ikibazo bivugwa ko cyatangiye mu myaka yaza 1950, gikorerwa abana bafite hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko.

Imibare ivuga ku bwinshi bw’abana bahohotewe yabanje guterwa utwatsi n’abihaye Imana bo muri iki gihugu; bakavuga ko abavugwa ari benshi, ko birimo no gukabya.

Hagati aho kandi hari gahunda y’uko Portugal yazubaka urwibutso rwerekana ko abo bana bagiriwe ibya mfura mbi muri kiriya gihe cyose.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1980 utangijwe na Papa Yohani Pawulo II.

Papa Francis mu rugendo rwe ari kumwe n’umuganga ndetse n’umuforomo bo kumwitaho.

Afite ikibazo mu ivi ndetse no guhumeka kwe ntibimworoheye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version