Rwanda: Imyidagaduro Ya Nijoro Yahawe Isaha Ntarengwa

Mu rwego rwo kurinda abaturage kubuzwa amahwemo n’urusaku kandi bakeneye kuruhuka, Inama y’Abaminisititi yashyizeho amasaha ntarengwa ibikorwa by’imyidagaduro bigomba kuba byafunze.

Mu mibyizi ntibigomba kurenga saa saba z’ijoro n’aho mu mpera z’Icyumweru ntibikwiye kurenza saa munani z’ijoro.

Impamvu ni kurinda icyo ari cyo cyose cyabangamira umudendezo w’abatuye u Rwanda.

Umwanzuro ubivugaho mu Nama y’Abaminisitiri ugira uti: “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’Icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro.”

Abashaka gukora nyuma y’ayo masaha hari amabwiriza yihariye bazakurikiza.

Uwo mwanzuro urakomeza uti: “Ibikorwa byose byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB)”

Icyemezo cy’uko abaturage batagomba kurenza ariya masaha gifashwe mu gihe hari abacuranga umuziki mu nsengero cyangwa mu tubari babuzaga abantu gusinzira.

Muri uyu mujyo hari bamwe bimwe uruhushya rwo gucurangira mu bitaramo bari bateguye, bigatera urujijo kubera ko nta kintu basobanurirwaga cyashingiweho bimwe ubwo burenganzira.

Urugero rwa vuba aha ni uko muri Nyakanga, 2023, Umujyi wa Kigali wimye abateguye igitaramo cya ‘Tarama Rwanda Festival’ uburenganzira bwo gucurangira ahitwa Mundi Center.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version