Premier League Igiye Gutera Umugongo Imbuga Nkoranyambaga Mu Minsi Ine

Amakipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, mu cyiciro cya kabiri n’amarushanwa y’abagore, yiyemeje kumara iminsi ine adakoresha imbuga nkoranyambaga, mu gisa n’imyigaragambyo yamagana ivanguraruhu rikomeje gukorerwa abakinnyi kuri izo mbuga.

Iki gikorwa kizatangira ku wa 30 Mata, aho ayo makipe azamara iminsi ine adakoresha imbuga za Twitter, Facebook na Instagram.

Kizanitabirwa n’inzego zirimo umuryango Kick it Out urwanya irondaruhu, amashyirahamwe agize shampiyona cyangwa ahuza abakinnyi, n’ishyirahamwe ry’abasifuzi rizwi nka Professional Game Match Officials Limited (PGMOL).

Sanjay Bhandari uyobora Kick it Out, yavuze ko iki gikorwa ari ukugaragaza umujinja usangiwe muri ibi bihe, kubera ivangura rikomeje gukorerwa cyane cyane abakinnyi b’abirabura, bigakorwa n’abantu bitwikira imbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Ati “Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe birababaje kuba zisigaye ari imiyoboro yo gukomeretsa. Mu kwikura kuri izo mbuga, turimo gutanga ikimenyetso ku bafite ubushobozi. Dukeneye ko mugira icyo mukora. Dukeneye ko muzana impinduka.”

David McGoldrick ukinira Sheffield United uheruka no gukorerwa irondaruhu ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane mu gutanga ubutumwa bukenewe.

Ati “Bimaze kuba ku bakinnyi benshi. Hari igikeneye gukorwa, bisigaye byoroshye cyane gukorerwa ivangura kuri izi mbuga.”

Uwo mukinnyi yakomoje ku buryo imbuga nkoranyambaga zifite imbaraga, nk’uburyo abantu bafatanyije bakamagana irushanwa riheruka gushingwa rya Super League, kandi mu masaha 48 ryari riteshejwe agaciro.

Ati “Kubera iki ku irondaruhu byo bidakorwa? Njye nsanga ari ibintu bikomeye.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ikipe ya Swansea City iheruka gufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’icyumweru kimwe, kubera irondaruhu ryakorewe bamwe mu bakinnyi bayo.

Thierry Henry wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, muri Werurwe yafunze imbuga ranyambaga ze kubera irondaruhu yahuraga naryo.

U Bwongereza buheruka gutangazako bugiye gushyiraho ibihano bikomeye mu bigo bifite imbuga nkoranyambaga, mu gihe byakomeza kunanirwa gukumira ivangura rizikorerwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version