Umugabo Ukekwaho Gukwirakwiza ‘Mukorogo’ I Kigali Yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo w’imyaka 33 ukekwaho gukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali amavuta atemewe ahindura uruhu, azwi ku izina rya mukorogo.

Yatangaje ko yafashwe ku wa 23 Mata atwaye ayo mavuta kuri moto, afatirwa mu isoko rya Karama mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Uwo mugabo yemereye polisi ko yari umukozi wahawe akazi ko kujya agemurira ayo mavuta abacuruzi batandukanye mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge SSP Jackline Urujeni yavuze ko uwo mugabo yafatanywe amoko agera kuri 11 y’amavuta yo kwisiga atemewe, harimo ayitwa Carolight, Diproson, Mediven, White Max, Delmasol n’andi atandukanye.

- Kwmamaza -

Ati ”Abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu ugenda ukwirakwiza  amavuta atemewe ahindura uruhu. Yafashwe afite igikapu kinini cyuzuyemo ayo mavuta atemewe mu Rwanda, yavuze ko ayahabwa n’umukoresha we ngo akaba yaramuhaye akazi ko kujya ayamugereza ku bakiliya be bacururiza mu Mujyi wa Kigali.”

Yasabye abaturage gukomeza kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Yaburiye bamwe mu bagicuruza amavuta atemewe ko babicikaho, kuko Polisi ifatanyije n’izindi nzego batazahwema kugenzura abagicuruza ayo mavuta, bakabihanirwa.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora; ugurisha; utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version