Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abayobozi Ba Polisi Na RCS

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi (Inspector General, IGP) Dan Munyuza wari ufite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije (Deputy Commissioner General, DCG) yahawe irya Komiseri Mukuru (Commissioner General, CG).

Marizamunda Juvenal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, waturutse muri Polisi afite ipeti rya DCG, yagizwe Commissioner General muri RCS.

Ujeneza Jeanne Chantal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’imari, waturutse muri RCS afite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, we ryahinduwemo Komiseri Mukuru Wungirije muri Polisi y’u Rwanda.

Perezida Kagame yanazamuye mu ntera Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police, CP) Felix Namuhoranye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa. Yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, DCG.

- Advertisement -
Dan Munyuza na we yazamuwe mu ntera agirwa CG
Marizamunda yazamuwe mu ntera agirwa Commissioner General wa RCS
Namuhoranye yongerewe inyenyeri imwe aba DCG RNP
Ujeneza ipeti rye ryahinduwemo irya Polisi y’u Rwanda nka Deputy Commissioner General
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version