Prof. Gambari Uheruka Gushimwa Na Perezida Kagame Ni Muntu Ki?

Professor Ibrahim Gambari speaks at the opening session of a Public Lecture on Nigeria and the commonwealth of Nations in Abuja, Nigeria February 18, 2016. REUTERS/Afolabi Sotunde - GF10000313773

Mu gihe Isi yose ikomeje kwifatanya n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwagaragaje ko ari n’umwanya wo gushima abafite ibyiza bakoze, haba mu kurokora abahigwaga cyangwa guharanira ko iyi Jenoside yumvikana uko bikwiye.

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe bamwe bakomeje kugorwa no kuyita Jenoside kugeza no ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’uwari Umunyamabanga Mukuru wawo, hari ibihugu bimwe n’babihagarariye bahagurutse “bakavuga bati oya.”

Yagize ati “Kimwe muri byo ni igihugu cya Afurika dukwiye guterwa ishema no kucyita inshuti nziza, cyari gihagarariwe n’umugabo, ndibuka yitwaga Ibrahim Gambari ukomoka muri Nigeria. Nigeria yarahagurutse iravuga iti oya, hari ikibazo dukwiye kwita uko kiri. Prof Gambari yari ahari, dukwiye guterwa ishema na Nigeria.”

“Hari na Repubulika ya Czech, na New Zealand. Ni ibihugu utashoboraga guhita utekereza. Ubundi umuntu ashaka guhera kuri bya bihugu binini. Ariko tuzahora tuzirikana kandi dushimira ibi bihugu byo hirya no hino ku isi.”

- Advertisement -

Prof Gambari ku Rwanda

Ibrahim Agboola Gambari yavutse ku wa 24 Ugushyingo 1944, avukira mu gace ka Ilorin muri Leta ya Kwara, imwe mu zigize Nigeria.

Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, guhera ku wa 13 Gicurasi 2020.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Nigeria yari umunyamuryango udahoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UNSC). Icyo gihe ambasaderi wayo yari Prof. Ibrahim Gambari.

Mu gihe ibihugu byajyaga impaka byibaza niba ari jenoside irimo kuba mu Rwanda cyangwa isubiranamo ry’amoko kugeza ku kiganiro harebwa niba hagabanywa umubare w’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), Prof. Gambari yababuriye ko gukomeza kurebera ku bibera mu Rwanda bizatuma uru rwego rutakarizwa icyizere.

Muri icyo gihe yahuje amajwi na Colin Keating wari uhagarariye New Zealand na Karel Kovanda wa Repubulika ya Czech, nubwo ibihugu bikomeye nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bikomeje kwicecekera nyamara byari bifite ubushobozi bwo kugira icyo bikora.

Prof. Gambari yaje gusimbura Keating ku buyobozi bwa UNSC, bombi bakomeza gufatanya mu kugaragaza ko nta kirimo gukorwa ku Rwanda kijyanye n’ibibazo rwarimo.

Ku bihugu bikomeye, nka Sir David Hannay wari uhagarariye u Bwongereza we yavugaga ko “kurinda abasivili mu Rwanda bitapfa gushoboka”, kuko Umuryango w’Abibumbye udafite ubushobozi buhagije.

Prof Gambari mu 2004 yavuze ko wasangaga muri UNSC ibihugu bitari ibinyamuryango mu buryo buhoraho bifatwa nk’abashyitsi, maze ijambo ryabyo ntirihabwe agaciro nk’iry’ibihugu bitanu bihoraho.

Ibihugu bikomeye ngo wasangaga bidashishikajwe n’ibibera mu Rwanda, ahubwo ugasanga amaso ari ahandi nko ku bibera mu burasirazuba bwo hagati.

Nyamara muri icyo gihe ibimenyetso bari babifite byahamyaga ko mu Rwanda hateguwe Jenoside ndetse ko irimo gushyirwa mu bikowa.

Aheruka kuvuga ko UNSC yatereranye u Rwanda cyane mu bihe bikomeye, gusa ngo yizeye ko wenda amasomo yabonetse ku buryo bitazongera.

Ibindi kuri Prof Gambari

Yize muri King’s College i Lagos, akomereza kaminuza muri London School of Economics aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 1968 mu bukungu, yibanze cyane ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga.

Yabonye impamyabumenyi ya Master’s (1970) n’iy’ikirenga (1974) yakuye muri Kaminuza ya Columbia i New York, mu bijyanye n’ubumenyi mu bya politiki n’imibanire mpuzamahanga.

Gambari yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Nigeria mu 1984-1985 ku butegetsi bwa gisirikare bwari bukuriwe na General Muhammadu Buhari (perezida w’ubu), ndetse kuva mu 1990 kugeza mu 1999 yabaye Ambasaderi mu Umuryango w’Abibumbye, ari na we munya-Nigeria wawumazeho igihe kinini.

Nyuma yabonye imyanya itandukanye ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, aho mu 1999 yabaye Perezida wa UNICEF, nyuma aba Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Kofi Annan) kuri Afurika kuva mu 1999 kugeza mu 2005.

Yanabaye umujyanama wihariye mu bijyanye na politiki ku bwa Kofi Annan na Ban Ki-Moon kuva mu 2005-2007. Kuva mu 2010-2012 yemejwe na Ban Ki Moon n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’intumwa yihariye muri Darfur.

Prof Gambari yashimiwe umusanzu we mu kumvikanisha ibyaberaga mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version