Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Prof Rugege yashyizwe mu nteko mpuzamahanga y’abunzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Prof Rugege yashyizwe mu nteko mpuzamahanga y’abunzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2020 8:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof  Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashyizwe mu Nteko mpuzamahanga y’abunzi yitwa The Weinstein International Foundation ikorera San Fransicso muri USA.

Rugege yashimiwe uruhare yagize mu gushyiraho politiki zafashije mu butabera bw’u Rwanda harimo n’Urwego rw’Abunzi.

Rugege yamaze imyaka 16 ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba yarabanje kuba Perezida wungirije warwo.

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ukuboza, 2019.

Akiri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege yagize uruhare mu gushyiraho Politiki z’ubutabera zirimo ubwunzi, gukoresha ikoranabuhanga  mu nkiko no guhugura abacamanza kugira ngo batere imbere mu kazi kabo.

Abasesengura imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda bashima ko Prof Sam Rugege yatangije ubwunzi, iyi ikaba ari politiki yafashije mu kugabanya umubare w’imanza zajyanwa mu nkiko kandi igafasha mu kubanisha Abanyarwanda neza.

Ubwo yakirwaga muri ruriya runana, Prof Rugege yabashimiye ko bamugiriye icyizere, avuga ko icyo kizere kandi agisangiye n’Abanyarwanda bose.

Ati: “ Nejejwe n’uko mwanyakiriye muri uru runana rw’inararibonye mu bwunzi. Ni urunana rwagize uruhare runini mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bwunzi no kwigisha abantu amategeko no kwirinda ibyaha. Nishimira ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kubigira ho.”

Urunana rw’Abunzi rwiswe Weinstein International Foundation rwashinzwe n’Umucamanza witwa   Danny Weinstein.

Prof Sam Rugege yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda , akomereza amategeko muri Yale University nyuma akomereza muri Oxford University.

Arangije amasomo yatangiye akazi ko kwigisha amategeko muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Yigishije muri Kaminuza y’igihugu ya Lesotho na Kaminuza y’igihugu ya Swaziland.

Prof Rugege yigishije kandi amategeko muri Kaminuza ya Westen Cape (UWC).

TAGGED:AbunziAfurika y'EpfofeaturedInkikoLesothoRugegeSwazilandUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akazi ko mu bihe biri imbere kazakorwa neza biturutse ku ikoranabuhanga: Kagame
Next Article Umuyobozi wa RIB asaba abagenzacyaha gucukumbura bakamenya igitera ibyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?