Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda na Israel baganiriye uko ibihugu byombi byarushaho gukorana muri ibi bihe ibintu bitifashe neza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ni igikorwa kibaye mu gihe Afurika y’Epfo ivuga ko izihorera ku Rwanda ishinja kuba inyuma ya M23 umutwe uherutse kuyirasira abasirikare ukicamo 13 abandi bagakomereka.
Umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo witwa Gen Mapwanya yavuze ko u Rwanda ari rwo rwahaye M23 intwaro n’imyitozo bityo ko ibyabaye bitazatangirira hariya.
Perezida Kagame we yaraye abwiye abandi bayobozi ba EAC ko mugenzi we wa Afurika y’Epfo witwa Cyril Ramaphosa aherutse kuguhamagara amwigiraho umuhuza muri kiriya kibazo, ariko Kagame akavuga ko ibyo kuba umuhuza atari byo Ramaphosa mu by’ukuri yimirije imbere.
Kagame avuga ko Ramaphosa yahisemo kohereza ingabo muri DRC ngo zifatanye na FDLR, FARDC n’ingabo z’Uburundi hagamijwe gukomeza kurimbura Abatutsi bo muri DRC bavuga n’Ikinyarwanda.
Umwuka mubi wadutse hagati ya Kigali na Pretoria watumye u Rwanda ruganira na Israel kuri iyo ngingo ngo harebwe uko Kigali na Yeruzalemu babifatanyamo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we Gideon Sa’ar, bavugana uko ibihugu byombi byabyifatamo.
Nduhungirehe yabwiye Sa’ar imizi y’ibibazo biri mu Karere, amubwira ko byose byatewe na FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda.
Imikoranire hagati ya FDLR n’ingabo za DRC n’ubutegetsi bw’i Burundi nibyo muzi watumye M23 ihaguruka yirwanaho.
Sa’ar yabwiye Nduhungirehe ko igihugu cye kizakomeza kubana n’u Rwanda no muri ibyo bihe bikomeye.
Yanamubwiye ko ubufatanye hagati ya Kigali na Yeruzalemu bugomba gukomeza no mu zindi nzego.
Abasomyi bazirikane ko Afurika y’Epfo itabanye neza na Israel kuva kera.
Niyo yagiye kuyirega i La Haye ngo iri gukora Jenoside muri Gaza mu ntambara imazemo igihe muri Gaza irwana na Hamas nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel uhitana abantu barenga 1000.
Abagize ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo muri iki gihe barimo abashyigikiye amabwiriza yahoze ari ay’aba gashakabuhake bagize ikitwaga Apartheid.
Abo bagira uruhare mu gutuma umubano wa Afurika y’Epfo n’amahanga uhungabana.
Ni nabo batuma iki gihugu kibana nabi n’u Rwanda.
Mu gihe ibya Afurika y’Epfo bimeze bityo, u Rwanda rwo ruhagaze neza mu mibanire yarwo n’amahanga muri rusange n’ubwo nta byera ngo de!
Umubano warwo na Israel uhagaze neza ndetse nirwo wavuga ko ruhagarariye Israel muri Afurika.