Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho kuryoherwa na serivisi zayo, sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ yagabanyije ibiciro ku bikoresho byayo muri poromosiyo yiswe ‘Promo Itwika’.
Ku bakiliya bashya bifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ya HD ubu barayigura Frw 5,000, bakanamanikirwa ibyuma( installation) ku bindi Frw 5,000.
Abafite dekoderi za kera bifuza guhindura nabo bahindurirwa kuri icyo giciro.
Abasanzwe ari abakiriya ba CANAL + guhera kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, bagenewe poromosiyo kuri buri mukiliya uguze ifatabuguzi yari asanzwe agura atagiye munsi yaryo cyangwa uguze iryisumbuyeho.
Ubikoze ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ako kanya.
Iyi poromosiyo yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere taliki 27, Gashyantare, 2023.
Iri kubera mu gihugu hose.
Abacuruzi barenga 100 ba Canal+ biteguye kugeza ibikoresho ndetse na Abonema ku Banyarwanda bose.
Muri iyi poromosiyo abantu bazareba shampiyona zose zikomeye mu mupira w’amaguru zirimo UEFA, Champions League, Premier League, La liga, Ligue 1, Bundesliga, NBA n’izindi shampiyona zikomeye mugabane w’Afurika.
Canal+ ifite n’amasheni meza bareberaho filimi zitandukanye zigezweho by’umwihariko harimo n’izo iyi sosiyete yitunganyiriza zitarerekanwa ahandi.
Urugero ni iyitwa Le trône d’Akachi ivuga kuri Afurika, agace ka mbere n’agace ka kabiri bikazatambuka taliki ya 13 Werurwe 2023 kuri shene ya Canal+ Première.
Aimé Abizera ushinzwe ubucuruzi muri Canal + avuga ko iyi ‘Promo Itwika’ izafasha Abanyarwanda gukurikira imikino inyuranye kandi yihariye harimo imikino ya BAL.
Iyi BAL izabera mu mijyi itandukanye y’Afurika.
Hagati aho kandi Abanayrwanda bazakomeza kureba filimi zikinwa mu Kinyarwanda n’ubwo azaba ari iz’abanyamahanga.
Zica kuri ZACU TV
Canal+ ivuga ko nta Munyarwanda ukwiye gucikanwa no gukoresha serivise zayo ngo yirebere amashusho meza ya HD.
Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ cyangwa akifashisha ikoranabuhanga nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).