Umutekano W’u Rwanda Urakajijwe Ku Mipaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikomeje ubushotoranyi, yahisemo gukaza ingamba zo kurinda imipaka yose umwanzi yacamo.

Itangazo rivuga ko ibikorwa bya DRC ari ubushotoranyi bwo kugira ngo u Rwanda rwinjire mu ntambara, ariko ngo rwahisemo kurinda imipaka yarwo haba ku butaka no mu kirere.

U Rwanda ruvuga ko DRC ikomeje  kwegeranya intwaro n’abarwanyi b’abacanshuro bo kurutera.

Ibi byose ngo biri gukorerwa mu gace karuturiye.

- Advertisement -

Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bw’u  Rwanda buvuga ko umutekano ku mipaka yarwo wakajijwe kandi ko butazemerera umuntu uwo ari we wese gutera u Rwanda icyo yakoresha icyo ari cyo cyose n’aho yaba aturutse hose.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yikomye Amerika kubera ko ngo ikomeje imyitwarire isa niha DRC uburyo bwo kumva ko irengana, ko u Rwanda ari rwo ruyishotora kandi mu by’ukuri ari yo iha imbaraga FDLR ngo kera kabaye itazere u Rwanda.

Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

U Rwanda ruvuga ko kuva iki kibazo cyatangira rwakoranye kandi ruzakomeza gukorana n’abandi mu kugishakira umuti urambye.

Rwemeza ko ibyo bitazarubuza kurinda abarutuye n’abarusura.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishima umuhati w’Afurika yunze ubumwe mu kureba uko ikibazo cya DRC cyakemurwa, ariko rugasaba ko n’ibyemerejwe i Luanda n’i Nairobi nabyo bitarenzwa ingohe.

Iby’uko FDLR ari umutwe wa baringa, u Rwanda rubwira Amerika n’abandi bose babitekereza batyo ko bibeshya kuko uyu mutwe ukora kandi ukorana n’ingabo za DRC bagamije kuzatera u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version