Rwanda: Imbogamizi Abarimu B’Amateka Bahura Nazo Mu Kwigisha Aya Jenoside

Hashize igihe gito Minisitiri w’uburezi  Dr. Valentine Uwamariya abwiye Taarifa ko hari abarimu bahitamo kutigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko babiterwa n’uko gusobanura ubukana bwayo ari ‘ikindi kintu.’

 Taarifa iherutse kubaza Dr. Valentine Uwamariya niba atabona ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’uwayirokotse ari ikintu gikomerera mwarimu, asubiza ko atari we gusa kiremerera ahubwo ko n’umwarimu ukomoka ku bayikoze nawe ari uko.

Ati: “ Si abo gusa bayirokotse bahura n’ikibazo cyo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo n’abakomoka ku bayikoze nabo ni uko. Impande zose zihanganye n’icyo kibazo.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko hari ibice by’amateka y’u Rwanda harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kwigishwa.

- Advertisement -

Hari abarimu babwiye TV 1 ko impamvu ikomeye ituma hari abatigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko ‘gusobanura ubukana’ yakoranywe bigoye.

Mu mateka y’isi , Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nibwo bwicanyi bukomeye bwabaye hagati y’abatuye igihugu kimwe, basangiye ururimi n’umuco kandi bashyingiranywe.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 30 bibaye, abayirokotse barabyaye, abayikoze bamwe barafunzwe abandi barafunguwe, kandi buri ruhande rufite abana bagomba kwiga ayo mateka.

Kubasobanurira ibyabaye hagati izo mpande zombi ni ikintu kigora abarimu b’Amateka y’u Rwanda.

Abarimu b’amateka bavuga ko n’ubusanzwe hari ibintu bigize amateka biba bigoye kwigisha, kandi muri byo Jenoside ziza ku mwanya wa mbere.

Abo bahanga babyita ‘critical issues’.

Abarimu babwiye itangazamakuru ko kugira ngo bamenye neza ibikubiye mu mateka n’uburyo byakwigishwa, ari ngombwa ko bahabwa ibitabo byinshi byanditse mu rurimi bumva.

Basaba nanone ko bahugurwa, bakamenya uko amateka ashaririye yigishwa.

Ku byerekeye ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko hari gahunda y’uko ibitabo byayo byazajya byandikwa mu Kinyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version