PSD Na Green Party Barageza Kandidatire Kuri NEC

Mu bihe bitandukanye amashyaka PSD na Green Democratic Party arageza kuri Komisiyo y’amatora inyandiko zerekana ko ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay”Abadepite azaba mu mezi abiri ari imbere.

PSD iratanga urutonde rw’abakandida depite 67 nk’uko byaraye byemerejwe mu Nteko yaguye yaryo yaraye iteranye.

Perezida w’iri shyaka Dr. Vincent Biruta avuga ko mu myaka 33 bamaze bashinze iri shyaka bishimira ko rikorana n’andi mu iterambere ry’igihugu.

Ati: ” Ndetse hari byinshi byagezweho bishyizwe mu bikorwa n’inzego zitandukanye kandi no kwegera abaturage birakorwa bikozwe n’ishyaka”.

- Kwmamaza -

Biruta avuga ko mu myaka itanu iri imbere bazakomeza ubufatanye n’andi mashyaka mu guteza imbere u Rwanda.

Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, PSD izashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi , Paul Kagame.

Manifesto ya PSD igizwe n’ibitekerezo 82.

Muri yo bavuga ko umusoro ku nyungu wava kuri 18% ukajya kuri 14%.

PSD kandi irashaka ko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye ushaka kujya muri Kaminuza yajya abanza kujya mu gisirikare mu gihe cy’umwaka.

Iri shyaka rishaka kandi ko hashyirwaho ikigega giha abahinzi inguzanyo bazishyura ku 10% kandi Abadepite bakava ku bantu 80 ahubwo bakaba 120.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abakandida bemerewe gutangira kugeza kandidatire zabo kuri NEC.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version