PSG Yatangiye Gutoranya Abatoza Izifashisha Mu Ishuri Ryayo I Huye

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hatangiye urugendo rw’iminsi itatu rwo gutoranya abantu bazakorana n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain F.C yo mu Bufaransa, rizatangira gukorera mu Rwanda mu minsi mike.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019 nibwo Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ubufatanye na PSG buzamara imyaka itatu,  bugamije kureshya abashoramari no gutuma u Rwanda rukomeza kuba icyerekezo cy’ubukerarugendo.

Muri ubwo bufatanye hashyizwemo n’ibijyanye na siporo, aho iyo kipe igomba kugira uruhare mu kuzamura impano z’ababakiri bato binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rigiye gushingwa mu Karere ka Huye.

Mu gihe ritaratangizwa ku mugaragaro, urugendo rwo gushaka abazakorana n’iri shuri mu rwego rw’abatoza rurakomeje, nyuma hakazabaho no gutoranya abana bazaryigamo.

- Advertisement -

Ni igikorwa kiyobowe n’umutoza mukuru w’amashuri ya Paris Saint Germain, Benjamin Houri.

Yabwiye abo batoza ko ibi bikorwa bigamije guhugura abatoranyijwe mu buryo bw’ibanze ku mikorere ya PSG, ngo bagire ubushobozi bwo kubaka abakinnyi bakomeye binyuze mu ishuri.

Ati “Intego yacu ni ugukarishya ubumenyi bwanyu kugira ngo namwe muzabashe kuzamura ubumenyi bw’abakinnyi.”

Muri Nyakanga umwaka ushize hatangajwe urutonde rw’abahatanira kuyobora ndetse no gutoza muri iri shuri. Ku mwanya w’Umuyobozi mukuru hemejwe Bananeza Raymond na Ndanguza Théonas usanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki uhagarariye Ferwafa mu ntara y’Amajyepfo.

Ku mwanya w’Umuyobozi wa tekiniki hari abakandida babiri Seninga Innocent na Jimmy Mulisa.

Undi mwanya ni uw’umutoza w’iri shuri uri guhatanirwa n’abakandida barindwi, Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Séraphine, Nonde Mohamed na Nyinawumuntu Grace.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version