Byabagamba Yanze Kuburanishwa Gisivili Mu Bujurire Ku Cyaha Cy’Ubujura

Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, kuko ari umusirikare ufungiye muri gereza ya gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu Byabagamba yitabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo aburanishwe mu bujurire ku cyaha cy’ubujura bwa telefoni aheruka guhamywa.

Ubwo iburanisha ryari ritangiye, Byabagamba n’abamwunganira batanze inzitizi ko adakwiriye kuburanishwa n’urukiko rwa gisivili kandi ari umusirikare.

Byabagamba aheruka gukatirwa gufungwa imyaka itatu kubera icyaha cy’ubujura yahamijwe ko yakoreye muri gereza. Arimo no gukora igihano cy’imyaka 15 yakatiwe akanamburwa impeta za gisirikare, kubera ibyaha birimo kugangamira umutekano w’igihugu.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi ze nta shingiro zifite, kuko nyuma yo guhamywa ibyaha yambuye impeta za gisirikare. Bityo ngo akwiye gukurikiranwa nk’umusivili, ari nayo mpamvu igihano yajuririye yagihawe n’urukiko rwibanze rwa Kicukiro, mu rwego rwa gisivili.

Gusa Byabagamba yahise avuga ko ari umusirikare, n’ikimenyimenyi afungiwe muri greza ya gisirikare.

Ati “Niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa i Mageragere.”

Nyuma yo kujya impaka hagati y’ababuranyi, umucamanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, urukiko rukazatangaza icyemezo cyarwo kuri izo nziti ku wa 22 Mata 2021, saa munani.

Byabagamba afunzwe kuva mu 2014.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version