Putin Avuga Ko Agiye Kongera Kubuza Ubwato Kuvana Ingano Ku Byambu

Perezida Vladmir Putin yavuze ko agiye kwisubira ku cyemezo yari yarafashe cyo kudohorera ingano zavaga muri Ukraine zikajya mu Burayi kubera ko yaje gusanga Abanyaburayi bazikubira, abo mu bihugu bikennye bagasigara amara masa!

Rwagati mu Cyumweru gishize, Putin yari yemeye ibyavuye mu biganiro byayobowe na Turikiya n’Umuryango w’Abibumbye byasabaga ko hari ingabo nyinshi zigomba kuva ku byambu zari zimazeho igihe, zikoherezwa hirya no hino ku isi.

Uyu muyobozi w’u Burusiya avuga ko nta cyo atakoze ngo ikibazo cy’ingano nke ku isi kigabanuka cyangwa kirangire ariko ngo Abanyaburayi nibo babyungukiyemo kandi mu by’ukuri atari bo bashonje cyane kurusha ahandi ku isi.

Avuga ko agiye gufata izindi ngamba kandi ngo izo ngamba zizasonjesha abatuye isi kurusha uko byari bimeze kugeza ubu.

- Advertisement -

Mu kiganiro yagejeje ku bahanga mu by’ubukungu bari bateraniye ahitwa Vladivostock ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize( hari Taliki 07, Nzeri, 2022) , yagize ati: “ Kuba twaremereye Turikiya kuba umuhuza bisa n’aho byahaye Abanyaburayi uburyo bwo kungukira muri iyi gahunda kandi mu by’ukuri atari bo bashonje kurusha abandi ku isi.”

Avuga ko mu bwato rutura 87 bwari bugemuye ingano, bubiri gusa ari bwo bwoherejwe mu bihugu bikennye, ubundi bwigira i Burayi no mu bihugu bikennye.

Yavuze ko biriya byerekana ko Abanyaburayi batagira ubumuntu kuko barushaho gushonjesha abakene.

Uyu muyobozi w’u Burusiya avuga ko agiye kuganira na mugenzi we uyobora Turikiya bakareba uko ibintu bigomba kugenda, ariko avuga ko uko bizagenda kose, agomba kugabanya ingano yari yaremeye ko zoherereza ibihugu by’u Burayi kubera ko ngo yaje gusaba abaturage babwo bikunda bagakabya!

Hari abandi bayobozi bakuru mu Burusiya barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bamaze iminsi bavuga ko hari ingingo zikubiye muri ariya masezerano zigomba gusubirwamo kuko bigaragara ko hari abo ziheza kandi ari bo bakwiye kwitabwaho kurusha abandi.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko u Burusiya buri gukoresha ingano nk’intwaro mu rwego rwo guhana Abanyaburayi kubera ko nabo hari ibihano babufatiye.

Ingano nyinshi ngo bazoherereje Abanyaburayi kandi atari bo bashonje

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitri Medvedev yavuze ko u Burusiya batazaha ibikomoka ku buhinzi ibihugu yise ko ari abanzi ‘badashobotse’.

Medvedev yigeze kuba Perezidaw’u Burusiya asimburana na Vladmin Putin.

Mu butumwa yigeze gucisha kuri Telegram yaranditse ati: “ Ibiribwa byacu tugomba kubikoresha natwe duhana bariya badufatiye ibihano.”

Uburusiya nibwongera guhana Abanyaburayi, birashoboka ko bazazahara kubera ko mu biribwa bakunda habamo n’ibikomoka ku ngano.

Medvedev avuga ko u Burusiya buzafata ibihano bucece ariko bikomeye.

Umwe mu mwanzuro iki gihugu cyari cyarafashe wari uko uwo ari we wese ushaka guhaha ibintu byera mu Burusiya agomba kwishyura mu mafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Abazi iby’ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi bavuga ko kubera ko u Burusiya busanzwe buturanye n’ibihugu by’i Burayi, byari akarusho kuri ibi bihugu kugira ngo bibone uko bitumiza ingano nyinshi bidahenzwe ku bwikorezi.

Ibindi bihugu byeza ingano nyinshi biri kure y’u Burayi.

Ibyo ni u Bushinwa, u Buhinde, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi nko muri Turikiya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version