Habineza Joseph wabaye Minisitiri wa Siporo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yitabye Imana azize uburwayi nk’uko amakuru agera kuri Taarifa abyemeza.
Habineza w’imyaka 57 yamenyekanye mu myanya itandukanye, aho yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza ubwo yeguraga mu 2011. Ni umwanya yamazeho hafi imyaka irindwi.
Yongeye kugaruka kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2014, asimbuye Protais Mitali. Hari nyuma y’igihe gito yamaze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.
Kuri iyi nshuro ntabwo yatinzeho kuko yavuyeho muri Gashyantare 2015, asimburwa na Julienne Uwacu.
Mu myaka mike ishize Habineza yaje kugirwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu, kibarizwa muri Radiant itanga ubwishingizi butandukanye.
Yitabye Imana nyuma y’igihe atakiri muri izo nshingano.
Hari amakuru ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria, ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.
Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 arushinze na Kampororo Kajyambere Justine, bashyingiranywe ku wa 13 Kanama 1988, babyarana abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Yigeze kuvuga ko mu buto bwe atatekerezaga kujya muri politiki, ariko ibihe igihugu cyaciyemo byatumye biba ngombwa.
Ati “Kwinjira muri politiki buriya navuga ko byangwiririye.” Yari mu kiganiro na televiziyo y’igihugu.
Ubwo abantu bajyaga mu mashyaka menshi, we yakoraga muri Bralirwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agakina Volleyball kandi ngo akumva bimuhagije.
Mbere gato ya jenoside muri Gashyantare 1994, Habineza yaje gutegura umukino wa volleyball wahuje abana b’i Nyamirambo aho yakuriye n’abana bo ku Mulindi babaga muri FPR, witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10.
Interahamwe ngo zaje kumwijundika zimushinja gukorana na FPR, ziza kumutera iwe mu rugo, arahunga.
Ati “Icyo gihe nibwo navuze ngo ariko rero ibi bintu ntabwo byoroshye. Aho kugira ngo umuntu agume ahangaha atazi aho ahagaze cyangwa iki, reka njyewe noneho njye gushaka umutekano wanjye muri FPR.”
Yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa avuga ko bakumbuye Se, Jean Utumabahutu. Yitabye Imana ku wa 15 Kanama 2018, na we agwa i Nairobi muri Kenya.
Daddy, 3 years already, gone but never forgotten, you will be always in our hearts. We miss you. Aheza mw’ijuru 😢 💔🙏🙌 pic.twitter.com/4YvaL6eP0k
— Joe Habineza (@JoeHabineza) August 16, 2021
Yari amaze iminsi atangaza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busa n’ubw’umuntu uri mu bibazo bimukomereye, ariko usabwa gukoresha imbaraga zose n’ukwihangana kugira ngo abashe kubitsinda.
Ubutumwa bwa nyuma yabutagaje mu minsi itatu ishize, ku wa 17 Kanama 2020.