Minisitiri w’Intebe wa Qatar Mohammed ben Abdelrahmane al-Thani avuga ko Benyamini Netanyahu agomba gukurikiranwa mu butabera kuko yategetse ko ingabo ze zirasa i Doha mu Murwa mukuru w’igihugu cye.
Israel ivuga ko yabikoze igamije kwivugana abanzi bayo, ikemeza ko kubikora ari ibintu byumvikana.
Mohammed ben Abdelrahmane al-Thani avuga ko kurasa ku gihugu cye bigaragaza ubushotoranyi budakwiye kwihanganirwa.
Qatar isanzwe ari umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya Israel na Hamas gusa mu mwaka wa 2024 yigeze gutangaza ko icibwa intege n’abarebwa n’ikibazo kuko buri ruhande rwahengamiraga gusa kubyo rwifuza.
Uko iminsi yahitaga, Qatar yaje gushobora guhuza impande zombi zisinya amasezerano yatumye habaho guhererekanya imfungwa cyangwa imirambo y’abaguye mu bunyago.
Muri Mutarama, 2025 nibwo iryo hererekanya ryabaye ariko icyiciro cyaryo cya kabiri kirananirana kubera impamvu buri ruhande rushinja urundi kugira mo uruhare.
Ibyakurikiyeho byabaye ibindi kuko Israel yatangiye guhiga bukware abayobozi bose ba Hamas, umwe ku wundi aho yaba ari hose.
Uw’ingenzi yishe ni Yahya Sinwar wari umuyobozi mukuru wayo yitsinze mu bwihisho mu Ukwakira, 2024.
Yishe kandi n’abandi bakomeye muri uyu mutwe yongeraho n’uwayoboraga Hezbollah witwaga Hassan Nasrallah.
Guhiga abanzi bayo, Israel yarabikomeje kugeza kuri uyu wa Kabiri Tariki 09, Nzeri, 2025 ubwo yarasaga mu nzu abayobozi ba Hamas bari bateraniyemo i Doha.
Icyakora ntiyabahamije ahubwo haguye abantu bari baharinze.
Ibi byahise biteza umwuka mubi hagati ya Israel na Qatar.
Inshuti za Qatar zirimo Ubushinwa, Uburusiya n’ibindi zabaye iza mbere mu kubyamagana, ndetse Algeria na Afurika y’Epfo bisaba ko UN iteranisha Inama y’igitaraganya yo kubyigaho.
I Doha ho basabye ko Netanyahu akurikiramwa mu butabera kuko ibyo yakoze ari ubushotoranyi mu rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko ibyo Israel ivuga by’uko Hamas yahawe ubwihisho mu gihugu cye ari ukubeshya kuko ubwo cyahashyirwaga byakozwe ku bwumvikane bwa Qatar, Amerika na Israel.
Qatar yahise itangaza ko igiye kureba uko yava no mu byo guhuza Israel na Hamas kuko ibyo Netanyahu yakoze byatumye icyizere cyose kiyoyoka.
Netanyahu we yigeze kubwira amahanga harimo na Qatar ko igihugu cyose gicumbikiye abantu ba Hamas gikwiye kubirukana, cyangwa kikabafunga, ikitabikoze kikitega ko Israel izabyikorera.