Qatar Mu Isoko Ry’Amabanki Y’Afurika No Muri Airtel Money

An employee counts money inside a mobile phone service centre operated by Airtel Kenya in Nairobi, Kenya January 29, 2021. REUTERS/Thomas Mukoya

Iki gihugu kiri muri Aziya nk’uko bigaragara ku ikarita y’Isi.  Cyarangije gushora amafaranga muri za Banki zo muri Afurika y’Abarabu( Maghreb) ariko kirashaka no gushora muri Banki z’Afurika y’Abirabura bakunze kwita ko ari iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Tariki 30, Nyakanga, 2021 Ikigo cya Qatar gishinzwe ishoramari(Qatar Investment Authority (QIA), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na za Banki z’Afurika afite agaciro ka miliyoni 200 $, azafasha iki gihugu kugira imigabane muri za Banki bafitanye imikoranire(shares) ingana na 7,6%.

Muri iki gihe kandi kiriya gihugu kirateganya kuzakorana n’Ikigo cyitwa Airtel ku rwego rw’isi kugira ngo kigire uruhare mu bucuruzi bw’amafaranga bukoresha ikoranabuhanga bwitwa Airtel Mobile Commerce, bukaba ari ubw’ishami rya Airtel ricunga Afurika yose bita Airtel Africa.

Inyubako Qatar Investment Authority ikoreramo

Ikigo kitwa Agence Ecofin kivuga ko Qatar ishaka kwigarurira isoko ry’imari rya Afurika buhoro buhoro.

- Kwmamaza -

Ngo ifite umugambi wo kuhashora miliyoni 200$ zishobora kuziyongera imibare yayo nigenda neza.

Ubuyobozi bwa Qatar burashaka gufatirana isoko ry’imari muri Afurika, iri rikaba ari isoko abahanga mu by’ubukungu bavuga ko riri kuzamuka neza bakurikije uko n’ubukungu bw’ibihugu by’uyu mugabane butera imbere.

Muri Afurika Airtel Money Irakataje…

Airtel Money iri kunguka henshi muri Afurika

Mu mezi atatu abanza y’umwaka w’ingengo y’imari ya Airtel Afurika, urwego rwayo rwo kwakira no guhererekanya amafaranga(Airtel Mobile Money) rwazamutseho miliyari 14,6 $ ni ukuvuga inyongera ya 62,7% ugereranyije n’uko byagenze mu mezi atatu y’umwaka wa 2020.

Ni ikintu kiza ugereranyije n’uko urwunguko rwa Airtel Mobile Money rwari ruteganyijwe kuzaba rungana mu mezi atatu y’umwaka w’ingengo y’imari ya kiriya kigo wa 2021.

Imibare yateganyaga ko urwunguko ruzaba rungana na miliyari 12,8$ ni ukuvuga inyongera ya 51,7%.

Ikindi kigaragaza ko Airtel Money iri kuzamuka muri ibi bihe, ni uko urwunguko rwayo rugeze kuri miliyoni 57$, ukuyemo imisoro n’amafaranga yatanzwe mu gusana ibikoresho byifashishwa muri ubu bucuruzi.

Babyita ‘amortissement’ mu Gifaransa.

Abacunga iby’ibarurisha mibare bavuga ko iyo urebye uko abakiliya ba Airtel Money bangana muri Afurika (miliyoni 23,1), ukagereranya n’igihe imaze ihatangijwe, bigaragaza ko baziyongera mu gihe kiri imbere.

Nyuma yo kubona ibi, Qatar yasanze ishoye muri uru rwego rw’imari itaba ihombye.

Kuri ibi, hiyongeraho ko kiriya gihugu nikimara gushinga imizi muri iri soko, bizagifasha gukomeza gucunga niba hari ahandi muri Afurika cyashora amafaranga, haba mu bucuruzi bw’imari cyangwa mu zindi serivisi.

Ibi byemezwa na Mansoor bin Ebrahim Al-Mahmoud uyobora Ikigo cya Qatar gishinzwe ishoramari, Qatar Investment Authority.

Mansoor bin Ebrahim Al-Mahmoud uyobora Ikigo cya Qatar gishinzwe ishoramari, Qatar Investment Authority

Mu mpera z’umwaka wa 2019, Airtel Africa yagiranye amasezerano na Ecobank, iyi ikaba ari Banki y’Abanya Kenya iri gukwirakwira hirya no hino muri Afurika.

Ikorera mu bihugu 30 muri Afurika.

Uko bigaragara, Qatar irashaka gufatisha urwego rw’imari muri Afurika mu gihe ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa byahisemo urwego rw’ibikorwa remezo, ibindi bigahitamo izindi nkingi z’ubuzima bw’abatuye Afurika.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version