Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: R Kelly Yakatiwe Gufungwa Imyaka 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

R Kelly Yakatiwe Gufungwa Imyaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2022 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi w’Umunyamerika witwa Robert Sylvester Kelly  yaraye akatiwe igifungo cy’imyaka 30. Kubera ko yavutse mu mwaka wa 1967, ubu akaba afite imyaka 55 bivuze ko igifungo cye azakirangiza afite imyaka 85 y’amavuko.

Urukiko rw’i Brooklyn muri New York nirwo rwamuhamije ibyaha birimo gukoresha abahungu n’abakobwa ubucakara bushingiye ku gitsina.

Byemejwe ko ari ibyaha yatangiye gukoresha bamwe mu bari abaririmbyi n’ababyinnyi be mu myaka ya 1990 ndetse no mu yindi yakurikiyeho.

Urukiko rwemeje ko biriya byaha R Kelly yakomeje kubikora mu myaka 25.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

N’ubwo umwunganiraga yavugaga ko Kelly naramuka ahamwe n’ibyaha yazakatirwa imyaka 10 y’igifungo, umucamanza w’umugore witwa Ann M. Donnelly yanzuye ko kiriya cyamamare gifungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko R.Kelly  yafungwa imyaka 25.

Umucamanza Donnelly ashize amanga yabwiye R.Kelly ati: “ Abagenzacyaha babizobereyemo ntibazibagirwa ibimenyetso babonye biguhamya ko wangije abana b’Amerika muri kiriya gihe cyose. Bafite agahinda bazarinda bajyana ikuzimu bataribagirwa.”

Yavugiye mu rukiko ko itsinda ryari riyobowe na R.Kelly ryari ryarashyizeho uburyo buboneye bwo gucuruza abahungu n’abakobwa kandi ngo yabumvishaga ko kwiyegurira umuntu runaka akagukoresha imibonano mpuzabitsina ari bwo uba umwereka urukundo nyarwo.

Abatangabuhamya mu rukiko bavuganaga uburakari n’agahinda uburyo R.Kelly yatumye banga ubuzima, akabahindura ibikoresho by’igitsina.

- Advertisement -

Urukiko kandi rwamutegetse kwishyura $100,000 y’impozamarira.

Umugore wa mbere wareze R.Kelly yabikoze mu mwaka wa 1997.

Nyuma gato hari undi mukobwa wamureze mu rukiko rw’i Chicago ko yamujyanye mu bikorwa bya filimi z’urukozasoni kandi akiri muto.

Abajyanama ba R.Kelly bamufashaga kubona abakobwa yigarurira akabagira abacakara b’ibitsina akabungukiramo.

Yari yarashyizeho amategeko abo bakobwa n’abahungu bagombaga gukurikiza, uyishe agahanwa bikomeye.

Ni amategeko bise ‘Rob’s rules.’

Hari n’amashusho abo bakobwa bafatwaga bari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo R.Kelly yabaga yazanye akabonaho ‘commission.’

Ku ruhande rwe, R.Kelly hari abo yaryamanye nabo kandi ababeshya ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina afite bityo akabanduza.

Mu rukiko havugiwemo byinshi kugeza n’ubwo hari umukobwa werekanye video y’uburyo yanze gukorana imibonano n’umwe mu bantu Kelly yari yazanye ahanishwa gusigwa amazirantoki mu maso.

Urukiko rwasanze ibikorwa bya mfura mbi R.Kelly yarabitangiriye kuri nyakwigendera icyamamare Aaliyah nawe waririmbaga R&B.

Aaliyah yatangiye guhohoterwa na R.Kelly akiri umwangavu

Mu mwaka wa 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Aaliyah nawe yari mu kaga ko guterwa inda na R.Kelly kandi afite imyaka 15 y’amavuko.

Mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso, R.Kelly yakoranye n’abanyamategeko be bahimba inyandiko ivuga ko Aaliyah yari yujuje imyaka y’ubukure( 18)kandi ko babanaga nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Inyandiko y’impimbano ivuga ko Aaliyah na R.Kelly babanaga nk’umugabo n’umugore mu buryo bukurikije amategeko yarimo ingingo y’uko Aaliyah yari afite imyaka 18 y’amavuko mu mwaka wa 1994.

Nyamara icyo gihe Robert Sylvester Kelly we yari afite imyaka 27 y’amavuko, Aaliyah afite imyaka 15 y’amavuko.

Twibukiranye ko ibyo byose byabaga R.Kelly ari we utunganyiriza Aaliyah indirimbo nka Producer.

Album ye ya mbere yise ‘Age Ain’t Nothing But A Number’ yakorewe kwa Kelly.

Aaliyah yaje gupfa azize impanuka y’indege mu mwaka wa 2001 afite imyaka 22 y’amavuko.

Nyuma R.Kelly yakomeje kwamamara aba igihangange ku muziki ku isi.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fiesta, The Storm is Over, I Believe I Can Fly n’izindi nyinshi yakoze mu myaka 30 yari amaze ari icyamamare.

Yagurishije Albums miliyoni 75 ku isi hose ndetse hari abamwitaga umwami wa R&B ku isi hose.

TAGGED:AbakobwafeaturedIgitsinaKellyUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Min Gatabazi Yasabye Abayobozi Kwirinda Amakimbirane Mu Ngo Zabo
Next Article U Rwanda Rweruriye UN Ko Ruzi Neza Ubufatanye Bw’Ingabo Za DRC Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?