Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ramaphosa Araca Amarenga Ko Ingabo Ze Zizatinda Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ramaphosa Araca Amarenga Ko Ingabo Ze Zizatinda Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2025 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Ramaphosa: Ifoto@Sputnik Afrique.
SHARE

Cyril Ramaphosa yavuze ko kugira ngo ingabo ze ziri muri DRC zizatahe bizaterwa n’uburyo ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano aherutse gusinyirwa i Dar es Salaam rizagenda.

Yabivuze akomoza ko nama iherutse guhuza Abakuru ba EAC n’aba SADC yabaye ku wa Gatandatu tariki 8, Gashyantare, 2025.

Avuga ko imyanzuro yahafatiwe, nubwo atari ahari imbonankubone, ari myiza kandi ishyize mu gaciro.

Umwe mu yo ashima kurusha indi ni uwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hamwe n’undi usaba Leta ya DRC kuganira n’impande zose bihanganye zirimo na M23.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Umwe mu myanzuro y’ingenzi cyane yavuyemo ni uko abitabiriye iriya  nama ihuriweho bemeranyije ko ibiganiro by’imbonankubone bisubukurwa hagati ya Leta n’abayirwanya barimo na M23. Bizakorwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi”.

Icyakora avuga ko kugira ngo ingabo za SAMIDRC zirimo n’izo mu gihugu cye zizatahe, bizaterwa ahanini n’uko imyanzuro iherutse gufatirwa i Dar es Salaam izubahirizwa.

Kuri we, kuyishyira mu bikorwa nibyo bizagarurira abaturage icyizere ko ibintu byongeye kuba byiza, bakore batere imbere.

Ati: “Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ihuriweho ni ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye. Izi ngamba zizatuma ingabo za SAMIDRC zitaha.”

Mu Cyumweru cyarangiye tariki 9, Gashyantare, 2025, Ramaphosa yari ku gitutu cy’abanyapolitiki bo mu gihugu cye bamushinjaga ko yohereje ingabo muri DRC mu nyungu ze bwite kubera ibirombe by’amabuye y’agaciro biri yo kugira ngo aboneho aye.

- Advertisement -

Abadepite basabye Minisitiri w’ingabo n’umugaba wazo gutekereza uko bakwegura kuko bananiwe kurinda abasirikare boherejwe muri SAMIDRC kugeza barashwe na M23 bapfamo abantu 14.

Imirambo yabo iherutse gucyurwa icishijwe mu Rwanda no muri Uganda, yurizwa indege igeze Entebbe icyurwa  i Pretoria ngo ishyingurwe.

Ingabo za SAMIDRC ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni iza Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Malawi yamaze kwanzura ko abasirikare bayo bataha, hasigaye kumenya aho Tanzania ihagaze kuri iyo ngingo.

Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza, 2023.

TAGGED:AbarwanyiAfurikaEpfofeaturedGutahaIntambaraM23Ramaphosa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Barashakishwa Kubera Kwicisha Umuntu Inkoni
Next Article Patrick Ukina Mu Urunana Ashaka Kuzamamara Ku Rwego Mpuzamahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?