Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ramaphosa Yaganiriye Na Kagame Ku Biri Kubera i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ramaphosa Yaganiriye Na Kagame Ku Biri Kubera i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2025 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aravuga ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuganye kuri telefoni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ku mutekano mucye uri i Goma.

Kuri X, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, bivuga abayobozi bombi baganiriye ku mirwano iri kwibasira abagize ingabo  z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) ziri kugwa mu butumwa bw’amahoro muri Congo.

Izi ngabo ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuyobozi wazo akomoka muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko Kagame yemeranyije ko  imirwano yahagarara, ibiganiro by’amahoro bikubahirizwa ku mpande zihanganye.

Baganiriye uko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa DRC

Kuwa 25 Mutarama 2025, Koperative y’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo iherutse gutangaza ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo na M23.

Intambara ikomeye muri Goma yaraye itumye M23 ifata Goma.

Kugeza ubu ntibizwi niba ingabo za SADC zirimo n’iza Afurika y’Epfo zizakomeza kurwana ku ruhande rwa Leta cyangwa zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho M23 ifatiye uriya mujyi.

Minisitiri w’ingabo za Afurika y’epfo Madamu Angie Motshekga mu mpera z’Icyumweru gishize yasuye ingabo z’iki gihugu ziri i Goma.

Hari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarangije kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Mutarama, 2025.

Hasanzwe hari ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Afurika y’Epfo bukubiye mu kiswe Memorandum of Understanding Defense Cooperation.

Kuwa Mbere tariki 21, Mutarama, 2025,  Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagariye na mugenzi we wa DRC witwa Felix Tshisekedi bahuriye i Davos mu Busuwisi ahaberaga inama zitandukanye zo muri World Economic Forum.

Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Nta makuru yatangajwe kubyo baganiriyeho, gusa abasesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bagarutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

TAGGED:featuredIntambaraKagameM23Ramaphosatelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Zo Muri EAC Ziyemeje Guhangana N’Ibyaha Byambukiranya Imipaka
Next Article Amataliki Ya Tour Du Rwanda 2025 Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?