Bamporiki Yasabye Urukiko Guhabwa Igifungo Gisubitse

Ubwo Hon Edouard Bamporiki n’abamwunganira mu mategeko bagezaga ku rukiko rukuru impamvu z’ubujurire bwabo, bavuze ko bikwiye ko ikirego cy’uko yakoresheje ubushobozi yahabwaga n’amategeko mu nyungu ze zikwiye kudahabwa agaciro.

Umwe mu banyamategeko bamwunganira witwa Me Jean-Baptiste Habyarimana yabwiye urukiko ko bajuriye kubera impamvu eshatu.

Iya mbere ni uko bashaka ko icyaha yahamijwe cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze, gikwiye gukurwaho, indi ikaba ko agabanyirizwa indishyi ya Miliyoni Frw 60, ikaba Miliyoni Frw 30 indi mpamvu ya gatatu ikaba gusaba guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse ku cyaha yahamijwe cyo kwiha umutungo w’abandi.

Bamporiki kandi yavuze ko kumuca Miliyoni Frw 60 z’indishyi bidashyize mu gaciro ahubwo ngo aba yaraciwe Miliyoni Frw 30.

- Advertisement -

Iby’uko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe, Me Habyarimana yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa akajya kwita k’umugore we urwaye guhera mu mwaka wa 2021.

Mu maburanisha yabanjirije ikatwa ry’uru rubanza ryakozwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bwana Edouard Bamporiki yakatirwa imyaka 20 y’igifungo ndetse n’indishyi ya Miliyoni Frw 200.

Urukiko rwagiye kwiherera iminota 30 nyuma rukagaruka rukagira icyo rutangaza…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version