Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Raporo Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yakiriwe Ite n’Intiti?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Raporo Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yakiriwe Ite n’Intiti?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2021 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo ivuga ku ruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize ntivugwaho rumwe mu ruhando rw’intiti.

Hari abanyamateka bavuga ko iterura ngo ivuge ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside ahubwo ko ivuga ko bwirengagije nkana ibikorwa bya Guverinoma byayiteguye bikanayishira mu bikorwa.

Abahanga mu Mateka bavuga ko iriya raporo igizwe na paji 1000 irimo amakuru avuga uko u  Bufaransa bwitwaye imbere ya Leta ya Juvénal Habyarimana n’iya Théodore Sindikubwabo guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.

Bemeza ko kuba raporo yerekana ko Abakuru b’ibihugu byombi(u Bufaransa n’u Rwanda) barabanaga nk’abavandimwe, inshuti magara,  byatumye u Bufaransa burenza ingohe ibikorwa bya Leta ya Habyarimana byaganishaga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Jenoside yabakorewe.

Abanyamateka bibaza niba kuba u Bufaransa bwarahumwe amaso n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bukemera kwirengagiza nkana ibimenyetso by’uko hari Jenoside yategurwaga nabwo bitaba impamvu ituma bufatwa nk’umufatanyacyaha muri iyo.

Ikinyamakuru kitwa Le Monde Afrique cyanditse ko abanyamateka babonye ikindi gihamya gishingiye ku mateka cyerekana uko abategekaga u Bufaransa  muri kiriya gihe bafataga Abirabura bo muri Afurika n’agaciro babahaga.

Mitterand yirengagije nkana ibikorwa by’ubutegetsi bwa Habyarimana byibasiraga Abatutsi

Politiki y’u Bufaransa muri kiriya gihe yari ishingiye ku nyungu z’ururimi rw’Igifaransa n’umuco wabo, kandi bwari bwiteguye gufasha ubutegetsi w’igihugu runaka cya Afurika wari kwemera gukurikiza politiki yo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa( izwi ku izina rya Quai d’Orsay)igihe cyose yari no mu byo yari bukore byose hatitawe ku ngaruka byari bugire ku baturage.

Ibi niko byagenze mu Rwanda nk’uko kiriya kinyamakuru kibyandika.

Ikindi kinyamakuru cyo muri Burkina Faso kitwa  Aujourd’hui( cyangwa Today mu Cyongereza) kibaza niba u Bufaransa butumva ko bufite amateka akojeje isoni muri Afurika!

Hari aho cyanditse ngo ‘ u Bufaransa bwashinjwe guhemukira Algérie, ejo hashize bushinjwa guhemukira Libya, None uyu Munsi burashinjwa guhemukira u Rwanda. Ubwo se bizahereza hehe?’

Uko bimeze kose, abanditsi b’iki kinyamakuru bavuga ko ibikubiye muri iriya raporo bitabura kurakaza u Rwanda ariko kikongeraho ko bitinde bitebuke, hagomba kuzabaho gusaba imbabazi no kuzitanga, umubano ‘ugakomeza kuba mwiza.’

U Bufaransa bushinjwa korohereza abakoze Jenoside bagahungira muri Zaire yategekwaga na Mobutu

Ikindi ni uko ngo u Bufaransa bugomba kuzibukira umuco wo kwihagararaho, bukanga guca bugufi ngo busabe imbabazi u Rwanda kubera uruhare [ruziguye cyangwa rutaziguye] muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi bari hanze y’u Rwanda bafatwa witwa   L’Association Survie, uvuga ko ibikubiye muri iriya raporo bituzuye kandi bigamije guhuma abantu amaso, bakabona ko icyakozwe gihagije kandi atari byo.

TAGGED:AmatekafeaturedHabyarimanaJenosideMitterandRaporoSindikubwabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Equity Bank Yakuyeho Inyungu Y’Abanyamigabane Ku Mwaka Wa Kabiri Yikurikiranya
Next Article Inyungu Y’Imboga N’Imbuto Byoherejwe Mu Mahanga Yagabanyutseho 34%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?