Raporo Nshya Yatanze Impuruza Ku Izamuka Ry’Ubushyuhe Ku Isi

Raporo nshya ku mihindagurikire y’ibihe yagaragaje ko ibikorwa bya muntu bizatuma kugeza mu mwaka wa 2040 ubushyuhe bw’Isi bwiyongeraho nibura dogere celcius 1.5, ugereranyije n’ubushyuhe bwariho mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo yakozwe n’akanama k’impuguke 234 zo mu bihugu 65 kiswe Intergovernmental Panel on Climate Change (IPCC), imurikwa kuri uyu wa Mbere. Biteganywa ko izaganirwaho birambuye muri Nzeri uyu mwaka.

Ivuga ko nubwo habaho ingamba zihuse zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ubushyuhe bw’isi buzakomeza kuzamuka kugeza nibura mu 2050.

Mu gihe hadafashwe ingamba zihuse kandi zifatika mu kugabanya imyuka ya carbon dioxide (CO2) n’indi yangiza ikirere, ntabwo bizashoboka ko ishyuha ry’umubumbe riguma munsi ya dogere Celcius 1.5 cyangwa 2 mbere y’umwaka wa 2100, nk’uko intego nyinshi ziriho ubu zibiteganya.

- Advertisement -

Ibyo bikazatuma mu bihe biri imbere ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeza kugaragara mu izuba ryinshi riteza amapfa, ubushyuhe bukabije cyangwa imvura igwa ari nyinshi igateza inkangu n’imyuzure.

Imibare igaragaza ko ziriya dogere celcius 1.5 na zo ziri hejuru, kuko nko mu mwaka wa 2020 ubushyuhe bwari bumaze kuzamukaho dogere celcius 1.2 na dogere celcius 1.1 urebye impuzandengo y’imyaka icumi ishize.

Aho hose ugenda ugereranya ubushyuhe bw’ubu n’ubwa mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo nshya igaragaza ko igipimo cy’inyanja nacyo kizakomeza kuzamuka cyane ugereranyije n’aho zagarukiraga ku butaka muri iki kinyejana cya 21.

Kugeza mu 2100 gishobora kuzamuka hagati ya metero 0.28 na 0.62 mu gihe imyuka ihumanya yagabanywa cyane kugeza mu 2050; kikazamuka hagati ya metero 0.44 na 0.76 mu gihe yaguma aho iri uyu munsi; cyangwa hagati ya metero 0.63 na 1.01 mu gihe imyuka yakomeza kwiyongera.

Kim Cobb uri mu banditse iriya raporo yavuze ko izamuka ry’ubushyuhe rizagendana n’izindi ngaruka zirenze izo abantu bamaze igihe babona mu Isi ifite ubushyuhe bumaze kuzamukaho dogere 1 cyangwa no munsi yaho.

Panmao Zhai uri mu bayoboye kariya kanama we yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe irimo kugira ingaruka ku bice byose ku isi, mu buryo butandukanye. Impinduka tubona zizagenda zirushaho kwiyongera bijyanye n’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.”

Imibare ya mbere y‘iyi raporo yagaragazaga ko mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere celcius 1.4 kuva mu mwaka wa 1970, ndetse nta gikozwe buzagera kuri dogere celcius 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Bivuze ko izuba cyangwa inkangu bishobora kuzaba byinshi kurushaho, ari nako bitwara ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza ibyabo.

Bibarwa ko mu mwaka ushize imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 270.

Mu gukumira ibyo byose, Leta iheruka gushyiraho gahunda zigamije kugabanya imyuka ihumanya ho 38% kugeza mu 2030, zizashorwamo miliyari $11.

Harimo miliyari $5.7 zizajya mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe na miliyari $5.3 zagenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Bivuze ko ibyo bikorwa nibigenda uko byateguwe, mu myaka icumi iri imbere ikigero cy’imyuka ihumanya ikirere kizaba gisigaye kuri 16%.

Imwe mu ngamba nshya ziheruka harimo ko Guverinoma y’u Rwanda yorohereje abantu gutunga no gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi, binyuze mu gukuraho imisoro no kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi bikoresha.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka mu Rwanda ari umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi.

Izo gahunda zizunganirwa no kubahiriza ibyavuguruwe mu masezerano ya Montréal agamije kurinda akayunguruzo k’izuba, binyuze mu guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu nyubako byifashisha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs).

Ni igikorwa cyuzuzanya n’Amasezerano ya Paris yerekeye kurwanya imihindagurikire y’ibihe, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version