Ubunyarwanda Muri Mozambique

Ni ubwa mbere Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Major General Innocent Kabandana yagaragaye imbere y’itangazamakuru ashima abagabo n’abagore b’intwari ayoboye. Ni nyuma y’urugamba rwo kubohoza umujyi wa Mocímboa da Praia wari umaze imyaka myinshi ari indiri y’abarwanyi bigaruriye kariya gace.

Major General Innocent Kabandana i Mozambique

Yabashimiye uko bitwaye kandi bagikomeje kwitwara neza mu ntambara bakirwana n’ibyihebe Amerika yise ISIS Mozambique.

Amafoto RBA yatangaje yerekana Major General Innocent Kabandana aha ikiganiro abanyamakuru ariko n’andi yerekana abasirikare n’abapolisi bafasha abaturage bahunze imirwano gusekura ibinyampeke kandi bishimanye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga aherutse kubwira Taarifa ko akazi kazo katararangira.

- Advertisement -

Avuga kimwe mu bikomeye bisigaye ari ugufasha Mozambique kubaka inzego .

Abanyamakuru babwiwe ko Ingabo na Polisi by’u Rwanda zababaye hafi
Abasikare bakuru n’umuyobozi mukuru muri Polisi baha ikiganiro abanyamakuru.
Gen Kabandana ateze amatwi ibibazo by’abanyamakuru
Cyari ikiganiro cyo kwishimira intsinzi
Imodoka za gisirikare za RDF ku kibuga cya Mocímboa da Praia
Ingabo z’u Rwanda zisuhuza abaturage
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version