Umunyarwanda “Yishe” Umupadiri Wari Umucumbikiye Mu Bufaransa

Emmanuel Abayisenga uba mu Bufaransa yishyikirije inzego z’umutekano, yemera ko yishe umupadiri wari umucumbikiye muri komini Saint-Laurent-sur-Sèvre, ni mu gace ka Vendée mu burengerazuba bw’u Bufaransa.

Muri Nyakanga 2020 Abayisenga yatawe muri yombi akekwaho gutwika Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes, aza kurekurwa by’agateganyo.

Yaje kwakirwa na Padiri Olivier Maire w’imyaka 60 mu muryango w’abihayimana uzwi nka ‘communauté des montfortains de Saint-Laurent-sur-Sèvre’, guhera mu mwaka ushize. Ni we bikekwa ko yishe.

AFP yatangaje ko uwagize uruhare mu kwica Padiri atahise agaragara, biza gukekwa ko ari uwo munyarwanda w’imyaka 40 ndetse aza kubyiyemerera.

- Kwmamaza -

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko “mu gitondo yishyikirije abajandarume muri komini Mortagne-sur-Sèvre yemera ko yishe uwihayimana.” Iyo komini nayo iri muri Vendée.

Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin, yatangaje ko agiye kwerekeza mu gace ka Vendée aho byabereye.

Abayisenga yageze mu Bufaransa 2012 avuga ko ari impunzi. Ntabwo ariko hatangajwe urwego rw’ubuhunzi arimo.

Icyo gikorwa cyazamuye umwuka mubi mu gihugu, umunyapolitiki Marine Le Pen aza kwibaza ukuntu umunyamahanga yatwitse Cathédrale ntiyirukanwe mu gihugu, kugeza ubwo anica umupadiri.

Minisitiri Gérald Darmanin yaje kuvuga ko atari uko bitashobokaga ko yirukanwa mu Bufaransa, ariko ntibyahise bikorwa mu gihe ibyo akurikiranyweho n’ubutabera byari bitarashyirwaho akadomo.

Imbere mu rugo rw’aho uyu mupadiri yiciwe
Uyu munyarwanda mu mwaka ushize yakurikiranyweho gutwika Cathédrale ya Nantes
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version