Rayon Sports Yakiriye Rwatubyaye WAGARUTSE Kuyikinamo

Abdul Rwatubyaye yatangaje ko yagarutse mu Rayon Sports aho yise mu rugo.

Avuga ko ikimuzanye ari uguhatanira ibikombe.

Kuri YouTube ya Rayon Sports yagize ati: “Ngarutse aho nita ko ari mu rugo kandi icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports ni uko ngarutse ngo dufatanye dushyire hamwe kugera ku ntego zacu zo kurwanira ibikombe no gusohokera igihugu.”

Uyu myugariro uri mu bakomeye u Rwanda rufite muri iki gihe, yagarutse muri Rayon Sports nyuma yo gusinya amasezerano yo kuzayikinira mu myaka ibiri.

- Advertisement -

Ati: “Nabasabaga ngo mudushyigikire, mutube hafi kandi murabizi ko ababaye hamwe Imana iba iri kumwe nabo.”

Yigeze gukinira Rayon Sports hagati ya 2016 na 2019.

Yayifashije no kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Yari aherutse gutangaza ko mu Rwanda ashobora gukinira ikipe iyo ari yo yose.

Asanzwe akinira ikipe yo mu gihugu cya Macédoine.

Rwatubyaye yari amaze iminsi akorana imyitozo n’abakinnyi ba AS Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version