Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rayon Sports Yasabwe Kujya Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rayon Sports Yasabwe Kujya Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2023 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye busabwe kuyoboka ikigo cy’imari n’imigabane kugira ngo abashoramari bayiguremo imigabane, icuruze irusheho gutera imbere.

Byaraye bisabwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’imari n’imigabane Céléstin Rwabukumba.

Yagaragaje ko Rayon sports ari ikipe nini ku buryo iramutse inogeje imiyoborere yayo n’imicungire y’umutungo wayo  yaba yubahirije ibisabwa kugira ngo  ijye ku isoko ry’imari n’imigabane.

Rwabukumba avuga ko iyi kipe yahakura imari ifatika kuko abashoramari bagura imigabane yayo ari benshi bitewe n’uko ikundwa.

Ubunyamabanga bukuru bwa Rayon sports bwasabye ubuyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane kubaba hafi bakabubakira umurongo wabafasha kunoza imikorere nk’inzira iyiganisha ku kuba ikindi kigo kigurisha imigabane kuri iri soko mu gihe kiri imbere

Mbere y’uko abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe baganira n’iki kigo, bari babanje gushimira  inkunga bwatewe n’ikigo kitwa Rwanda National Investment Trust( RNIT) Iterambere Fund, bavuga ko  iri mu zatumye itwara igikombe iherutse kwegukana.

Bwabivugiye mu kiganiro bwahaye abanyamakuru nyuma yo kumurikira ubuyobozi bw’iki kigo igikombe Rayon Sports yegukanye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buhagarariwe n’umunyamabanga mukuru wayo Patrick Namenye.

Niwe wavuze ko ubufatanye  bagiranye na kariya kigo buri mu byatumye begukana igikombe bari bahaganyemo na APR FC.

Jonathan Gatera uyobora Ikigo RNIT avuga ko intsinzi ya Rayon Sports yatumye abayifana barushaho kuyiyumvamo.

Yavuze ko intsinzi ya Rayon Sports yatumye abayifana bakanayishyigikira muri gahunda zirimo no kwitabira kwizigamira harimo no kubikorera mu kigega cya RNIT Iterambere Fund.

Bamurikiwe igikombe Rayon iherutse kwegukana
Iki nicyo gikombe cyashimishije benshi mu mpera z’Icyumweru gishize
Celestin Rwabukumba ari kumwe na Jonathan Gatera uyobora Ikigo RNIT
Ifoto rusange
TAGGED:featuredIkigoIterambereRayonSports
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Harateganywa Kubakwa Uruganda Rukora Imashini Zihinga
Next Article Impamvu Zituma Ibitaro Bya Gihundwe Biba Ibya Nyuma Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?