Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RBC Igiye Kuba Ikigo Gikomeye Mu By’Ubuzima Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

RBC Igiye Kuba Ikigo Gikomeye Mu By’Ubuzima Muri Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2025 11:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyicaro cya RBC ku Kimihurura
SHARE

Prof. Claude Mambo Muvunyi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yatangije k’umugaragaro ikigo Leta y’u Rwanda izafatanya n’Ishami ry’Umuryango w’’Abibumbye mu gutuma RBC iba icyitegererezo mu Karere.

Bakise Tribe-Hub, kikazaba uburyo bwo kuzamura urwego serivisi z’ubuzima zitangirwamo mu Rwanda ariko bikagukira n’ahandi muri Afurika.

Uwo mushinga ufite agaciro ka Miliyoni € 4.2, ukazakorwa mu myaka itatu iri imbere.

Mambo yavuze ko kuba ikigo ayobora kigiye kuba icy’intangarugero bigiha inshingano zo gukora neza.

Avuga ko hagomba kubaho politiki z’ubuzima zikoze neza kandi ziha abarwayi serivisi, bigakorwa binyuze mu gukurikirana uko indwara zifashe mu bantu, izikunze kuhaboneka, uko zivurwa n’ibindi, ibyo bita disease surveillance.

Prof Mambo avuga ko ibyo bigomba kugerwaho binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byose by’ubuzima n’ubuvuzi.

Uwavuze mu izina ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Belen Calvo Uyarra avuga ko bahisemo u Rwanda ngo rukorerwemo uwo mushinga kuko rwigaragaje ko rushoboye guhangana n’indwara zirimo n’iz’ibyorezo.

Yatangaje ko uko rwitwaye mu guhangana na COVID-19, Marburg na Monkeypox biri mu byerekanye ko kuruha uburyo bundi mu by’ubuzima n’ubuvuzi byaba ari amahitamo meza.

Ati: “ Twasanze gutanga amafaranga arenze Miliyoni 4 z’ama Euros zirenga ngo ruyashore mu rwego rw’ubuzima ari amahitamo meza”.

Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishoboye kugabanya impfu z’abana, iz’ababyeyi bapfa babyara no guhangana n’izindi ndwara muri rusange.

Ashima kandi ko rukoresha ubushakashatsi rugakora politiki zikora neza.

Prof Kayihura Didas uyobora Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ikigo ayoboye kizakomeza kwigisha abahanga mu buzima no mu buvuzi bazagirira igihugu akamaro.

Avuga ko umushinga Tribe-Hub ari uburyo bwo guhanahana amakuru y’ubumenyi muri za Kaminuza zigisha ubuvuzi.

Ati: “ Twishimiye kuzakorana namwe muri uru rugendo kandi bikazagirira akamaro Abanyarwanda n’abatuye Akarere bose”.

Mu rwego rwo kurushaho kubakira u Rwanda ubushobozi mu by’ubuvuzi, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wafunguye Ikigo cyawo gishinzwe kurwanya indwara kitwa Africa Medecines Agency kita ku miti.

U Rwanda kandi rufite uruganda rukora inkingo, rwatangijwe mu rwego rwo kuzafasha Afurika kubona inkingo igihe cyose bizaba bikenewe.

Hari indi ngingo abahanga bavuga ko ikwiye gutuma u Rwanda ruba ahantu haba uburyo bwinshi bwo kuvura abantu, iyo ikaba ari uko ruturanye n’ibihugu bikunze kwadukwamo indwara z’ibyorezo.

Urugero rukomeye rutangwa ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hakunze kuboneka Ebola, Marburg, Monkeypox n’izindi.

Umushinga wa RBC uzagirira akamaro n’ibindi bihugu nk’Uburundi, Tchad, Zimbabwe, Guinea Conakry, Guinea Bisau n’ibindi.

Umwe mu mishinga ituma u Rwanda rushobora gutuma abarutuye bagira ubuzima bwiza muri rusange ni iyo gushyiraho ‘abajyanama b’ubuzima’.

Ni abakorerabushake batuye ku Midugudu bashinzwe kuvura abana n’abagore no gutanga inama z’uburyo bwiza bwo kwirinda indwara, kuzivuza, indyo yuzuye, kugira isuku no kwita ku babyeyi batwite.

Leta kandi ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo yashyizeho amavuriro y’ibanze bita Postes de Santé, aho abaturage bahererwa imiti y’indwara zoroheje.

RBC iherutse kandi guha abajyanama b’ubuzima ibikoresho by’ikoranabuhanga bagomba kujya babikamo amakuru y’uko ubuzima bw’abaturage ku midugudu bwifashe, bikazafasha Minisiteri y’ubuzima gukora politiki z’ubuzima ziboneye kurushaho.

Muri Gashyantare, 2025 Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bihagaze neza mu guhashya indwara zitandura, kubera ubushake bwa politiki n’ishoramari mu by’ubuzima igihugu cyakoze.

Hari mu nama mpuzamahanga ku ndwara zitandura yateraniye i Kigali kuva ku wa 13-15 Gashyantare 2025 yari ibaye ku nshuro ya kane ihurije hamwe abarenga 700 baturutse mu bihugu 69 byo hirya no hino ku Isi.

TAGGED:featuredIkigoMamboRBCRwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubanza Rwa Kabila Ruratangira
Next Article Uko Ibya Giants Of Africa Biteganyijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?