RBC Iraburira Abanyarwanda Ku Bwoko Bushya Bwa COVID

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiraburira Abanyarwanda ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Botswana bushobora kubanduza vuba bityo kikabibutsa ko ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo zigifite agaciro.

Izo ngamba ni ukwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, kwikingiza no gukaraba neza intoki kanid kenshi.

Umuyobozi wa RBC Dr Sabin Nsanzimana kuri Twitter yasabye abaturage kutadohoka ahubwo bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo.

- Advertisement -

Mu nkuru twatambukije kuri uyu wa Kane tariki 25, Ugushyingo, 2021 ivuga ko ubwoko bwa COVID-19 bwiswe Botswana bwandura kurusha ubundi bwose bwamaze kugaragara kugeza ubu .

Ni ubwoko abahanga bahaye inyito ya B.1.1.529.

Kugeza ubu hari hamaze kwaduka ubwoko 10 bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ubuheruka kuvumburwa ni ubwo bise ‘Nu’.

Amazina yose yiswe aya mako ya COVID-19 avuga imibare  y’Ikigereki.

Ubwoko bwiswe Botswana bumaze kubonwa mu bihugu bitatu, bityo abahanga bakemeza ko bwifitemo imbaraga zo gukwirakwira ku kigero kiruta icy’ubwoko bwa Delta bwaciye ibintu ku isi mu mpera z’umwaka wa 2020.

Bwifitemo uburyo 32 bwo kwihinduranya(mutations) kandi abahanga basanze butuma n’urukingo rutabuhangamura.

Imihindagurikire yabaye mu miterere y’iriya Virusi yatumye inkingo zidashobora kuyica intege kuko iriya miterere yatumye virusi imenya kare ko urukingo ruje igahindura umuvuno kugira ngo rutayikoraho.

Ibi byemezwa n’undi muhanga witwa Dr Tom Peacock nawe wo mu Bwongereza.

Peacock avuga ko iyo yitegereje imiterere y’iriya virusi  abahanga bahaye izina rya B.1.1.529 asanga ‘ishobora’ kuzaba mbi kurusha izindi zayibanjirije harimo na Delta.

Icyakora hari abandi bahanga babwiye MailOnline ko nta mpamvu yo gukuka umutima abantu bagombye kugira kuko kugeza ubu ibimenyetso by’ubukana bw’iriya virusi bitaraba byinshi ngo bigire n’ubukana zikomeye k’uburyo , byashingirwaho abantu bakuka umutima!

Ubwandu butatu bw’iriya Virusi bumaze kubonwa Botswana n’aho muri Afurika y’Epfo hamaze kubarurwa ubwandu butandatu.

Hari n’ubundi bwandu bumwe bwabonetse muri Hong Kong, buboneka ku mugabo w’imyaka 36 y’amavuko wari uvuye muri Afurika.

Virusi yiswe Botswana yifitemo uburyo bwo kwihinduranya bwinshi.

Bumwe abahanga babwise P681H na N679K, ubu bukaba ari uburyo butuma urukingo rudatahura ngo rurwanye iriya virusi.

Hari n’ubundi bwihindurize bise N501Y bufasha virusi gukwirakwira  byihuse.

Iriya virusi iriyoberanya cyane k’uburyo ifite ubwihindurize bugera kuri 30, bumwe muri bwo bukaba bufite aya mazina: G446S, T478K, Q493K, G496S, Q498R na Y505H.

Inkuru nziza ni uko n’ubwo ubwandu bushobora kuba bwinshi ariko ubukana bwa virusi ubwayo bwaganutse kuko itica benshi harimo n’abantu bakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version