Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RBC Na Rwanda Forensic Laboratory Byahawe Abayobozi Bashya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RBC Na Rwanda Forensic Laboratory Byahawe Abayobozi Bashya

admin
Last updated: 27 January 2022 8:10 am
admin
Share
SHARE

Inama y’abaminisitiri yagize Prof. Claude Mambo Muvunyi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), asimbuye Dr Nsanzimana Sabin uheruka guhagarikwa kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Prof Muvunyi asanzwe ari umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi, akaba n’umushakashatsi.

RBC ni ikigo gifite inshingano zikomeye muri iki gihe, zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Inama y’abaminisitiri yanashyizeho Noella Bigirimana nk’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC asimbuye Théo Principe Uwayo, naho Dr. Isabelle Mukagatare agirwa Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi asimbuye Dr. Swaibu
Gatare.

Noella Bigirimana yari asanzwe ari Umuyobozi muri RBC (Division Manager) ushinzwe ubushakashatsi, guhanga ibishya n’ubumenyi mu bijyanye n’amakuru.

Noella Bigirimana

Yanashyizeho kandi Dr Charles Karangwa nk’Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Laboratory (RFL). Yasimbuye Rtd ACP Dr. François Sinayobye wayiyoboraga kuva mu 2018.

Iyi laboratwari ifite ubushobozi buhambaye bwo gupima icyateye urupfu cyangwa gupima amasano hagati y’umuntu n’undi cyangwa hagati y’umuntu n’ikintu runaka yakozeho, DNA.

Dr Karangwa yahoze ari Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA.

Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Benjamin Sesonga, naho Philippe Habinshuti agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi.

Sesonga yakoze inshingano zirimo ko yabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe Serivisi rusange mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Habinshuti yasimbuye Olivier Kayumba uherutse kugirwa Ambasaderi muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu mirimo yakoze we yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iyo Minisiteri.

TAGGED:featuredInama y'abaminisitiriRBCRwanda Forensic Laboratory
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isaha y’Ingendo Yagizwe Saa Sita, Utubyiniro n’Amakoraniro Birakomorerwa
Next Article U Burusiya Buravugwaho Kwirukana U Bufaransa No Muri Burkina Faso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?