U Burusiya Buravugwaho Kwirukana U Bufaransa No Muri Burkina Faso

Bamwe mu banyapolitiki bo mu Bufaransa bashinja u Burusiya gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse gukorerwa muri Burkina Faso.

Ndetse bavuga ko hari umukire w’Umurusiya witwa Evgueni Prigojine ubyihishe inyuma kandi akaba akorana bya hafi na Perezida Poutine.

Uyu mukire Abafaransa bamushinja gutera inkunga itsinda bavuga ko ryitwara gisirikare ryitwa  Wagner bivugwa ko ari ryo riri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali kandi rikaba risanzwe rikorera no muri Centrafrique.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Umukire Evgueni Prigojine haherutse gutangazwa amagambo Abafaransa bafashe nko gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso, ayo magambo akaba yaravugaga ko bikwiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bwigobotora igisa n’ubukoloni bukibikorerwamo.

Evgueni Prigojine afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Concord.

RFI ivuga ko hari amakuru ubutegetsi bw’i Paris bufite avuga ko abakozi b’Ikigo Wagner biteguye kuzahugura ingabo za Burkina Faso kugira ngo bazongerere ubuhanga bwo kurinda igihugu.

Umwe mu bakozi b’iki kigo b’abahanga mu bya gisirikare ni uwitwa Alexandre Ivanov.

Yatangaje kuri Twitter ko ikigo akorera kiteguye gusangiza ubunararibonye abasirikare ba Burkina Faso.

Ivanov yanditse ko Ikigo Wagner kizafasha abasirikare ba Burkina Faso kandi ko abazabahugura bazaba bazaturuka muri Centrafrique.

Icyakora ubutegetsi bw’i Moscow ntiburagira icyo butangaza cyeruye ku murongo wa Politiki buteganya gufata ku biri kubera muri Burkina Faso.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022  nibwo abasirikare bafunze uwari Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version