Michelle Umurungi ushinzwe imishinga y’ishoramari rikorerwa mu Rwanda mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yabwiye abitabiriye Inama Nyafurika yiswe Africa Business Heroes Summit iri kubera mu Rwanda ko ari ngombwa ko mu guhanga imishinga habaho kwagura ibitekerezo.
Avuga ko kugira ngo imishinga ikomeye ihangwe, ari ngombwa ko abantu batekereza mu buryo bwagutse, bagakorana kandi ibyo bubatse bikaza ari ibintu bizaramba.
Iyi nama ibaye ubwa Gatandatu izanahemberwamo abahanze ibintu by’indashyikirwa.
Umurungi Michelle yavuze ko imishinga ikorwa igomba kuba isubiza ibibazo bireba abanya Afurika, agashima ko u Rwanda rwashyize imbere Politiki yo guhanga udushya kandi idaheza.
Ati: “Iki gihugu cyashyizeho uburyo bufasha abantu guhanga udushya mu ishoramari, bigafasha abantu guhanga ibintu biramba kandi by’ingirakamaro”.
Uyu muyobozi muri RDB avuga ko kugira ngo Afurika izabe ahantu hakomeye mu bukungu bw’isi, ari ngombwa ko abantu bayo bakorana bya hafi, bakungurana ibitekerezo by’aho babona hashorwa hakungukira benshi.
Yemeza ko u Rwanda rwifuza kuba ingenzi muri urwo rugendo.
Kuri we, urwo rugendo ntirukwiye kuba urw’ejo hazaza, ahubwo ni urw’uyu munsi, ni urwo muri iki gihe.
Michelle Umurungi wari umushyitsi mukuru mu gutangiza iki gikorwa, yifurije ikaze buri wese, avuga ko n’abaje mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bahawe ikaze kandi bazishimira uko bazakirwa.
Jason Pau, Umuyobozi Mukuru wa Fondasiyo ya Jack Ma yateguye iyi nama ikaba inama ahanini yiga ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano mu guhanga udushya, avuga ko urubyiruko ari rwo rukwiye kubigiramo uruhare runini.
Kuri we urubyiruko nirwo ejo hazaza ha Afurika muri byose.
Ati: “Urubyiruko mugomba gukoresha AI[Artificial Intelligence] nk’imbaraga zibateza imbere. Ubwenge bukorano ni amahirwe akomeye kuri Afurika. Hagati y’ibibazo bihari n’amahirwe mashya, AI ishobora kuba imbarutso y’impinduka zirambye.”
Ishoramari mu kubakira urubyiruko imbaraga ni ngombwa nk’uko abivuga.
Mu kurwubakira ubushobozi kandi, ni ngombwa no kubaka ibikorwaremezo bizarufasha kugera kubyo rwiyemeje.
Kuri iyi nshuro, abitabiriye iri rushanwa barahatanira igihembo cya Miliyoni Frw 1.5.
Abazayatsinda bazitabira n’amahugurwa n’izindi nama zizategurwa n’Umuryango ABH.
Kuva mu 2019, buri mwaka ABH itanga igihembo cy’amafaranga mu buryo bw’impano, amahugurwa y’ubucuruzi, no gutanga inama kuri ba rwiyemezamirimo bitwaye neza muri Afurika.
