RDB na Arsenal Mu Biganiro Byo Gusubukura Visit Rwanda

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwagiranye ibiganiro n’Ikipe yo kiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza Arsenal kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uko hasubukurwa gahunda Visit Rwanda.

Iki kiganiro cyahuje umuyobozi mukuru wa RDB, Madamu Clare Akamanzi na bamwe mu bakinnyi n’abandi bakozi ba Arsenal bazwi. Abo ni gafotozi wa Arsenal witwa David Yarrow, Tony Adams wigeze kuyibamo icyamamare ari myugariro akaba na kapiteni wayo igihe kirekire hamwe n’umuyobozi  muri  Pariki y’Ibirunga ushinzwe kuyobora abayisura, Bwana Prosper Uwingeli.

Mu ijambo rye Madamu Akamanzi yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda yatanze umusaruro.

Atanga urugero rw’uko ubwo yari arangiye gushyirwaho umukono, agatangazwa yanditsweho inkuru 1000 mu binyamakuru bikomeye ku isi, haba mu Rwanda n’ahandi.

- Advertisement -

Ikindi ni uko byatumye abantu bemenya u Rwanda, abenshi bakaba bararumenye nyuma yo kubona izina ryarwo ku myambaro y’abakinnyi ba Arsenal igihe cyose babaga bagiye mu kibuga.

Ati: “ Abanyarwanda bungukiye muri ubu bufatanye ni  uko igihugu cyabo cyarushijeho kumenyekana kandi byerekanye ko ubufatanye bwacu bwarushijeho kuzamura umusaruro.”

Yakomoje ku ruzinduko umukinnyi wa Arsenal witwa David Luiz yakoreye mu Rwanda, icyo gihe rukaba rwaranditsweho inkuru 100 ku isi hose.

Kuba abantu baramenye u Rwanda kurusha uko bari basanzwe baruzi ntibyaciriye aho kuko hari abaje kurusura.

Kurusura byarwinjirije amafaranga, kandi ayo mafaranga akoreshwa mu kuzamura imibereho myiza y’abarutuye.

Clare Akamanzi yatangaje ko muri 2019 mbere y’uko COVID-19 yaduka, ubukerarugendo bwakorewe mu Rwanda bwazamutseho 17% kandi ababukoze bose, abagera kuri 22% baje baturutse mu Bwongereza.


Bwana Peter Silverstone avuga ko abakorera Arsenal nabo bishimiye kugirana ubufatanye n’u Rwanda muri iriya gahunda ya Visit Rwanda kandi ngo ikigaragaza bwari ubufatanye bufite uburemere ni uko abantu baburwanyije, bubavugisha menshi!

Kuri we izina Arsenal naryo ryarahazamukiye kuko uwo ariwe wese wavagayo yo akaza mu Rwanda yandikwagaho inkuru nyinshi bigatuma irushaho kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

U Rwanda rufite ahantu henshi nyaburanga
Akamanzi na Silverstone baganira
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version