Amajyaruguru Abonekamo Ibinyobwa Byinshi Bitujuje Ubuziranenge, Itabi Mu Burasirazuba

Ubwo yagiraga icyo avuga ko gikorwa cyo gushaka no gufata ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko biriya bicuruzwa bisanze hirya no hino. Ibinyobwa byiganje muri Gasabo, Gakenke, Musanze n’aho i Rulindo higanje ubuki butujuje ubuziranenge.

Ahandi hagaragaye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge birimo n’itabi ni mu Burasirazuba ahagaragaye itabi ritujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko aho byagaragara hose, ibicuruzwa nka biriya bizafatwa ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zose bireba.

CP John Bosco Kabera yagize ati: “ Kimwe mu bintu bikomeye mvuga ni uko Polisi izakomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo dufate biriya bicuruzwa hamwe n’ababicuruza kandi biri mu nshingano za Polisi.”

- Advertisement -

Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bazibukira gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bakumva ko igishoro baba bashyizemo  mu kubikora iyo bifashwe gihinduka impfabusa.

Nta gihe kinini gishize Polisi yerekanye umugore witwa Louise wo mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza wari wafatanywe magendu.

Louise yemeye ko ariya magendu y’amavuto ya Movit yari amaze amezi atandatu ayikora kandi ngo yayakuraga mu Karere ka Rubavu.

CP Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 31, Werurwe, 2021
Ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bigaragara henshi mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version