RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambera, RDB, bwahuye n’abanyemari bakomeye mu Rwanda baganira uko bakwitegura kuzabyaza umusaruro inama zitandukanye ziri hafi kubera mu Rwanda, zirimo ikomeye ya CHOGM n’izindi ziyiteguza zizayibanziriza.

U Rwanda ku ikubitiro ruri gutegura inama ngari yiswe Commonwealth Business Forum izaba muri Kamena, 2022 mbere y’uko CHOGM nyirizina iterana.

Si iyi nama u Rwanda ruri gutegura yonyine mu rwego rwo kwitegura CHOGM kuko hari n’izindi zizaba muri kiriya gihe zigahuza abantu bo mu nzego zitandukanye.

Izo nzego zirimo urubyiruko, abagore n’abandi.

- Advertisement -

Abanyemari baganiriye na RDB bagize itsinda bita Golden Circle rigizwe n’abakire bo ku rwego rubarirwa Miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere Clare Akamanzi yasabye abitabiriye iriya nama gukomeza gukorana n’ikigo ayobora kugira ngo impande zombi zirebere hamwe ahava amahirwe bityo abyazwe umusaruro.

Umuyobozi mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi

Akamanzi yagize ati: ‘ Turashaka ko ibihugu byose bizitabira iriya nama bimenya ko u Rwanda ruhari kandi bikaruvuga. U Rwanda rugomba kwibagirana ku bibi byaruranze mu mateka, ahubwo rukibukirwa ku byiza birimo n’iterambere rufite. Ibi bizashoboka ari uko twese dukoranye.”

Uwavuze mu izina ry’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo witwa Solange Tetero yavuze ko inama izahuza urubyiruko rwo muri Commonwealth yiswe Commonwealth Youth Forum izabera urubyiruko rw’u Rwanda uburyo bwiza bwo kwigira ku bandi.

Solange Tetero

Hari n’inama iteganyijwe yiswe Commonwealth People’s Forum nayo izahuza urubyiruko na’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije no kurinda umubumbe w’isi muri rusange.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe imishinga(RDB Chief Strategy and Compliance Officer) witwa Louise Kanyonga nawe yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ugufatanya n’amahanga kugira ngo ejo hazaza h’abatuye isi hazabe heza kandi hasangiwe n’abayituye bose.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe imishinga(RDB Chief Strategy and Compliance Officer) Louise Kanyonga

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Federasiyo Nyarwanda y’abikorera ku giti cyabo witwa Stephen Ruzibiza yavuze ko abikorera bo mu Rwanda biteguye kuzabyaza umusaruro ziriya nama kandi bakagira ibyo bigira kuri bagenzi babo bazaba bavuye mu bindi bihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version