RDB Yatangaje Hotel Zahawe Inyenyeri

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyaraye gihaye inyenyeri nshya hotel na restaurants zo mu Rwanda zirushanwa mu gutanga serivisi nziza, ibikorwa remezo n’ishoramari zakoresheje hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Bisa n’aho gutangaza izi nyenyeri bije mu rwego guha amahitamo abazitabira Inama ya CHOGM n’izindi zizakurikiraho kugira ngo bazihitiremo aho kwaka serivisi.

Hoteli zahawe inyenyeri enye ni iyitwa M-Hotel y’i Kigali n’indi imwe y’i Musanze yitwa Virunga Inn Hotel and Spa.

Hoteli 13 nizo zahawa inyenyeri eshatu.

- Advertisement -

Uretse iy’i Kayonza, iy’i Nyamasheke(muri Nyungwe), iy’i Rwamagana, iy’i Kayonza, iy’i Rubavu na  Rutsiro izindi zose ni izo mu Mujyi wa Kigali.

Izifite inyenyeri ebyiri ni icyenda .

Muri izi kandi uretse Rusizi, Musanze na Rusizi izindi zose ni iz’i Kigali.

Izahawe inyenyeri imwe ni esheshatu muri zo imwe ni iyo muri Rubavu izindi zose ni izo mu Mujyi wa Kigali.

Gahunda yo guha hoteli inyenyeri ni igikorwa cyatangijwe n’Ikigo k’igihugu cy’iterambere mu mwaka wa 2017.

Hari taliki 27, Kamena. Intego yari iyo ugutera akanyabugabo abakora muri za Hoteli kugira ngo bazamure urwego rwo gutanga serivisi kugira ngo habeho kunoza ibigenerwa abakiliya.

Icyakora itegeko rigena ubukerarugendo mu Rwanda ryashyizweho mu mwaka wa 2014, ariko mu Ukwakira 2016 nibwo hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena uko bizakorwa yatangajwe.

Aya mategeko yose yashyizweho ahuje n’amategeko asanzwe agenga Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Ni amategeko agena uko ibigo bitanga serivisi zo kwakira abashyitsi, kubatembereza no kubaruhura mu mutwe zigomba gukora.

Ibyo bigo birimo za resitora, hoteli, utubari, utubyiniro, ibigo bitembereza ba mukerarugendo, ibigo biha amakuru ba mukerarugendo.

Iteka rya Minisitiri rigena imikorere y’izi nzego ni Iteka No25 ryo kuwa 14/09/2016.

Mu rwego rwo gufasha abashoramari bifuza kubona biriya ibyangombwa bituma bahabwa urwego rwerekana ibyo bakora, Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rwateguye uburyo bufasha ababyifuza kuzuza inyandiko zo kuri murandasi.

N’ubwo Hoteli zo mu Rwanda zihabwa inyenyeri hashingiwe ku bintu twavuze haruguru, Perezida Paul Kagame aherutse kuzigaya ko muri rusange usanga zitanga serivisi zirandaga.

Yacyebuye abaziyobora, ababwira ko nibakomeza imikorere nk’iriya bazihesha isura mbi u Rwanda ubwo ruzaba rufite abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi baje mu Nama izwi nka CHOGM.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Hoteli 288.

Bivugwa ko ifite igiciro gito cyo kuyiraramo itajya munsi ya Frw 30,000 ku ijoro rimwe.

Hari izindi zihenze zigeza cyangwa zirenza  hagati ya $ 3,500 na $10,000 ku ijoro rimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version