REG Yiyemeje Kutazatenguha Abanyarwanda Muri BAL

Mu kiganiro Minisiteri ya Siporo n’abategura irushanwa rya BAL bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 20, Gicurasi, Kapiteni w’ikipe ya REG Basketball club ihagarariye u Rwanda muri iriya mikino witwa Elie Kaje yavuze ko we na bagenzi be bazahacana umujyo.

Kaje ati:  “ Ntabwo twanyunzwe n’ibyishimo twahaye Abanyarwanda umwaka ushize. Igihugu cyacu cyaduhaye umukoro nyuma yo kongera kwakira irushanwa. Ntabwo dushaka kuzibukwa  kuzibukwa nk’abakiriye iri rushanwa dushaka kuzibukwa nkabatwaye irushanwa.”

Elie Kaje

Umuhigo w’ikipe ihagarariye u Rwanda uzagaragara ko yawesheje mu gihe gito kiri imbere kuko igomba guhigika amakipe akomeye arimo n’ayo muri Angola na Tunisia.

Umugambi we awuhuje n’Umutoza mukuru wa REG Basketball Club witwa Robert Pack uvuga ko we n’abahungu be bagiye gukina imikino bafite intego yo gutsinda.

- Advertisement -

Ni ibyo yise ‘Winning Mindset’.

Pack avuga ko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona ukuntu abafana bazaba bishimiye intsinzi y’abakinnyi be bazatangira imikino ishimishije ariko ikomeye izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 21, ikazarangira taliki 28, Gicurasi, 2022.

Umuyobozi wa BAL witwa Amadou Gallo Fall na Perezida wa FIBA Africa, Anibal Manave ndetse na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju bashimye uko ibintu byateguwe kandi bavuga ko bizeye ko bizagenda neza byose.

Taliki 19, Gicurasi, 2022 nibwo abakinnyi ba Zamalek BBC bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali baje gukina imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rya Basket, BAL, rizatangira taliki 21, Gicurasi, 2022.

Hari n’abandi bahageze barimo ab’iki AS Salé( Association Sportive de Salé) yo muri Maroc.

Indi kipe yageze mu Rwanda na US Monastir(Union Sportive Monastirienne) yo muri Tunisia.

Imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena guhera taliki 21 kuzageza taliki 28, Gicurasi, 2022.

Amakipe azakina iyi mikino ni aya akurikira:

Forces Armées et Police Basketball( FAP, Cameroun)

Petro de Louanda( Angola),

Zamalek( Maroc)

Cape Town Tigers(Afurika y’Epfo),

AS Salé( Maroc)

Seydou Legacy Athlétique yo muri Guinée na Rwanda Energy Group yo mu Rwanda.

Mu mikino iheruka ikipe ya REG Basketball Club( yo mu Rwanda) yeretse izo bari bahanganye mu mikino y’amajonjora yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’amarushanwa nyafurika y’uyu mukino ko yihagazeho.

Kugeza ubu REG BC yo mu Rwanda niyo ya mbere, igakurikirwa na US  Monastir yo muri Tunisia, hagakurikiraho AS Salé yo muri Maroc.

Andi makipe yitwaye neza ni SLAC (Seydou Legacy Athlétique Club) y’i Conakry muri Guinea, igakurikirwa na Clube Ferroviário da Beira y’I Beira muri Mozambique nyuma hakaza  Duke Blue Devils yo muri Cameron.

Amarushanwa y’amajonjora yaberaga i Dakar muri Senegal, akaba aheruka kurangira taliki 15, Werurwe, 2022.

Rwanda Energy Group (REG) niyo yahawe ikamba ry’ikipe yatsinze nyuma yo gutsinda  Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ibitego 89-74.

Mu mikino itanu REG yakinnye yatsinzemo ine!

Muri urwo rugendo rugana ku ntsinzi, REG, yabanje gutsinda  AS Salé, ikurikizaho SLAC, nyuma yayo haza US Monastir hanyuma yikuza  Beira.

Ikipe yatsinze  REG ni imwe gusa yitwa Dakar Univeriste Club.

Abasifuzi bazasifura imikino ya nyuma ya BAL bari bamaze iminsi mu Rwanda bimenyereza ikirere cy’aho.

Ku rundi ruhande ariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko nta muntu udafite inkingo eshatu uzemererwa kwinjira muri Kigali Arena ahazabera iriya mikino.

Buri wese kandi agomba kuba yipimishije COVID-19 mbere y’uko amasaha 72 ashira kandi byagaragaye ko atanduye.

Ikindi ni uko abantu bose bazinjira muri Kigali Arena, uretse abakinnyi, abandi bose bagomba kuzajya baba bambaye udupfukamunwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version