RDF Ikomeje Akazi Muri Mozambique

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko urugamba ingabo zirimo muri Mozambique rukomeje kandi  rugenda neza. Ni nyuma y’uko zirangije kwigarurira agace ka Mbao.

Col Rwivanga avuga ko ingabo z’u Rwanda ni’iza Mozambique zakurikiranye bariya barwanyi i Mbao nyuma y’uko bari bahahungiye bavuye  Mocimboa de Praia.

Ati: “ Abarwanyi bavuye muri uriya mujyi bahungira mu gace cyereye ishyamba mu bilometero 50 uvuye  Mocimboa de Praia.”

Rwivanga avuga ko abarwanyi bo muri kariya gace batatanye ariko ngo ibikowa byo kubahiga bizakomeza kugeza akazi karangiye.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Maj. Gen. Innocent Kabandana aherutse gusobanura  ko umutwe witwaje intwaro bahanganye ufite imirwanire ikoresha amatsinda mato, ariko kuba ukomeje gutsindwa bigaragaza ko hari ababarusha.

Hari nyuma y’umunsi umwe byemejwe ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) zafashe umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni umujyi uri ku nyanja y’Abahinde

Wari uvuze byinshi ku bikorwa bya bariya barwanyi bakunze kwita al-Shabaab, nubwo nta bimenyetso birahamya neza ko ufitanye isano n’uwo muri Somalia.

Gen Kabandana yavuze ko abasirikare bageze muri Mozambique baruhukiye ku Kibuga cy’Indege cya Nacala, bamwe berekeza Afungi n’indege abandi bagenda n’imodoka bagana i Mueda na Sagal. Ibikoresho bijya Afungi byagiye n’ubwato.

Rwari urugendo rurerure ku buryo kuva Nacala ugana Afungi harimo ibilometero 700, hamwe hatari n’imihanda myiza.

Yakomeje ati “Abantu rero bagenda urwo rugendo ubwarwo, utaranatangira kurwana, ni rurerure. Ibyo kurwana byo, kurwana n’ibyihebe, ni abantu barwana mu dukundi duto ariko dushikamye, barasa, ariko ngira ngo kuba tugeze ahangaha ni uko basanze hari ababarusha.”

Yavuze ko benshi mu barwanyi bahanganye ari abenegihugu ba Mozambique, ariko hagenda haboneka amakuru ko mu bayobozi babo harimo abantu bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse ngo harimo n’abaturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zoherezwaga muri Mozambique mu kwezi gushize, ryari itsinda ririmo n’abapolisi, kandi bagomba gukorana n’Ingabo za Mozambique.

Gen Kabandana yavuze ko buri rwego hari ibyo rushoboye kurusha urundi, ari nabyo bishingirwaho bagabana akazi.

Ati “Iyo tumaze kubona ahantu uko hateye n’igikorwa gihari, turavuga tuti ‘wowe ca aha ni wowe ubishoboye kurusha, njye ndakunganira muri iki’, gutyo gutyo. Ni uko bimeze, niko tubikorana tugendeye ku bunararibonye bwa buri umwe, ku bikoresho afite, ku byo amenyereye kurusha undi, ni uko tubigena.”

Nyuma yo gufata Mocímboa da Praia, Ingabo z’u Rwanda na Polisi bakomeje kugenda bafungura ibikorwa byari byarafunzwe nk’imihanda.

Polisi na yo yakomeje kugenda inakusanya imirambo y’abarwanyi bishwe.

Ni nako kandi bagenda batanga ihumure mu baturage, aho bageze hose.

Mu gihe RDF na FADM bakomeje gufata ibice byinshi, tariki 9 Kanama, 2021 Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo bya gisirikare muri Mozambique.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version