RDF Irakomeza Akazi Muri CAR N’ubwo Yatakaje Umusirikare

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko n’ubwo yatakaje umusirikare mu bayo bari kugarura amahoro muri Centrafrique, ko abasirikare bayo bataciwe intege nabyo ahubwo ko bakomeza akazi kabajyanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13, Mutarama, 2021 nibwo abarwanyi bo muri kiriya gihugu bateye ingabo z’u Rwanda bicamo umusirikare umwe.

Itangazo Minisiteri y’ingabo yatangaje rivuga ko ingabo z’u Rwanda zababajwe n’urupfu rw’uriya musirikare batatangaje izina, ariko yemeza ko abasirikare bayo bari muri Centrafrique batazatezuka ku ntego yabajyanye.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo rigira riti: “Ingabo z’u Rwanda zibabajwe cyane n’urupfu rw’umwe mu basirikare bazo bagiye kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu kitwa Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA. Yaguye mu gitero abarwanyi badashaka amahoro mu gihugu cyabo bagabye ku ngabo zacu tariki 13, Mutarama, 2021. RDF yihanganishije abo mu muryango we n’inshuti ze. RDF kandi iracyakomye ku mugambi wayijyanye muri kiriya gihugu wo kugarura amahoro ku nyungu z’abasivili kandi ibikora mu mabwiriza ya MINUSCA ndetse no mu kandi kazi aho ingabo zoherejwe hose.”

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwamaganye kiriya gitero.

Abarwanyi bibumbiye mu mutwe udashaka ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra bagabye igitero mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri hafi mu nkengero za Bangui.

Bakigabye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13, Mutarama, 2021.

Umugabo witwa François Bozizé niwe ushinjwa guteza umutekano muke muri kiriya gihugu nyuma y’uko kandidatire ye yanzwe na Komisiyo y’igihugu y’Amatora.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version