Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2025 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare biyereka abagaba babo mu myitozo bahawe.
SHARE

Perezida wa Mozambique Daniel Chapo yayoboye umuhango wo kwakira mu gisirikare cy’igihugu cye abasore n’inkumi 525 bamaze amezi  atandatu batozwa n’ingabo z’u Rwanda uko intambara yo ku butaka irwanwa.

Kubakira mu ngabo byakorewe mu kogo cyo cya gisirikare kiri Nicara mu Ntara ya Nampula.

Ingabo z’u Rwanda zabatoje kurwanya iterabwoba, kurwanira mu mijyi, kurasa ku ntego, kurwana n’umwanzi mwegeranye, gutata, kubohora imbohe no gusubiza umwanzi waguteye mu buryo bwihuse.

Perezida Chapo yabwiye abasirikare be ko gutozwa n’ingabo z’u Rwanda ari iby’agaciro kuri bo, bityo ko imyotozo zabahaye bakwiye kuyifata neza, bakayikora buri gihe mu rwego kunoza inshingano zabo zo kurinda Mozambique.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yabibukije ko imyotozo ikomeye nk’iyo bahawe na RDF bayiherukaga mu mwaka wa 2011 ubwo bayihabwaga n’ingabo za Amerika.

Ati: “Imyitozo yo ku rwego nk’uru yaherukaga gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mozambique mu 2011. Ni amahirwe adasanzwe kugira igihugu cy’inshuti gitoza ingabo zacu: FADM na Mozambique bishima cyane iki gikorwa.”

Major General Emmy Ruvusha uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique yashimiye ubuyobozi bw’iki gihugu bufatanya nazo mu  kurwanya iterabwoba.

Perezida Daniel Chapo niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Ruvusha yamenyesheje abasirikare ko imyitozo bahawe ikwiye kugendana n’ubumenyi bahawe bagakomeza  kubungabunga amahoro n’umutekano bya Mozambique.

Mu mwaka wa 2021 muri Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere muri Mozambique abasirikare n’abapolisi barwo ngo bajye kuhagarura amahoro yahabuze guhera muri 2017.

- Advertisement -

Muri uyu mwaka nibwo abakora iterabwoba bigaruriye Intara ya Cabo Delgado ikubye u Rwanda inshuro eshatu mu bunini kuko ingana na 82,625 km² mu gihe Rwanda rungana na 26,338 km².

Mu gihe gito cyakurikiyeho, ingabo z’u Rwanda na Polisi batangiye kubyina intsinzi kubera ko hari ahantu hanini bari bamaze kwirukana abo barwanyi ndetse Perezida Kagame yagiye kubasura.

Hari Tariki 24, Nzeri, 2021 nyuma y’amezi abiri n’igice ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo batangiye guhashya ibyo byihebe.

Abantu 1000 bo mu ngabo z’u Rwanda na Polisi nibo boherejwe muri Cabo Delgado ku nshuro ya mbere bayobowe na Major General Innocent Kabandana.

Major General Innocent Kabandana. Ubu ni Lt General.
TAGGED:ChapofeaturedIgisirikareMozambiqueRuvushaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika
Next Article DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?