RDF Na Polisi Bagiye Gutangiza Ukwezi Ko Guteza Imbere Abaturage

Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Werurwe, 2024; ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo baratangiza “ukwezi” kwahariwe ibikorwa byo guteza imbere abaturage.

Ni igikorwa cyo gutegura kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe, kiswe “Defence and Security Citizen Outreach Programme 2024″ (CORwanda24)”.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ibikorwa ingabo zihuriyeho na Polisi bisanzwe biri mu mabwiriza agenga imikorere y’izi nzego zombi.

Ayo mabwiriza arimo no guteza imbere imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Ibikorwa ingabo na Polisi bateganya kuzakora bizamara amezi atatu bikazakemura ibibazo by’abaturage mu buzima, ubukungu, ibikorwaremezo, kububakira abatishoboye inzu zo kubamo n’ibindi.

Itangazo Minisiteri y’ingabo yashyize kuri X rirangiza ubutumwa bwaryo rishimira Abanyarwanda ku bufatanye bereka Polisi n’ingabo mu bikorwa b’izi nzego bya buri munsi mu gucunga umutekano wabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version