Tchad: Humvikanye Amasasu Mu Murwa Mukuru

Amakuru agikusanywa aravuga ko N’Djamena mu Murwa mukuru wa Tchad humvikanye amasasu bikaba bikekwa ko hari abantu bashakaga guhirika ubutegetsi.

Bivugwa ko Perezida Mahamat Idriss Deby nawe yaba ashaka gukorana n’Abarusiya bityo bikaba bikekwa ko hari abatarabyishimiye bakaba ari bo bashaka kumuhirika.

Ibi biravugwa mu gihe muri Gicurasi na Kamena, 2024 hari amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Tchad.

Iki gihugu ubu kirategekwa n’abasirikare bayobowe na Deby uyu akaba ari umuhunga wa Idriss Deby Itno waguye ku rugamba mu mwaka wa 2021 ubwo yari yagiye gutera akanyabugabo ingabo ze zari ziri ku rugamba.

- Advertisement -

Byari bitaganyijwe ko inzibacyuho itegekwa n’abasirikare izarangira mu Ukwakira, 2024.

Ibiri kubera muri N’Djamena ni ibyo gukurikiranwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version