Uburusiya Bwasohoye Intwaro Za Kirimbuzi

Kuri X hatangarijwe amashusho y’ibisasu bya kirimbuzi byikorewe n’imodoka za gisirikare z’Uburusiya.

Aya mashusho atangajwe hashize igihe gito uwahoze ari Perezida w’iki gihugu akaba na Minisitiri w’Intebe Dmitry Anatolyevich Medvedev atangaje ko igihe cyose Amerika n’Abanyaburayi bazatesha Uburusiya agaciro k’uburyo buhanagurwa ku isi, buzasiga buyitwikishije ibisasu bya kirimbuzi.

Amashusho ari kuri X arerekana ibi bisasu bizengurutswa ibice bitandukanye by’Umurwa mukuru Moscow kandi ngo bizagezwa n’ahandi mu mijyi minini y’iki gihugu kinini mu buso kurusha ibindi ku isi.

Iki gikorwa kandi gikozwe mu gihe mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi ya G20 iheruka, ibindi bihugu bikize byabwiye Uburusiya ko kuba bukomeje gutesha umutwe Ukraine bizabugaruka.

- Kwmamaza -

Hari n’ibihano by’inyongera Amerika n’Uburayi biherutse gutangaza ko bizafatira ubutegetsi bwa Putin.

Andi makuru kandi avuga ko Amerika iherutse guha Ukraine izindi ntwaro zo gukomeza guhangana n’Uburusiya.

Mu Byumweru nka bibiri bishize, ingabo za Ukraine zishe abasirikare benshi b’Uburusiya zibarashe missile ubwo bari bari kumva amabwiriza y’umwe mu bayobozi babo.

Ni igikorwa cya gisirikare cyagizwemo uruhare n’ubutasi bwa Amerika binyuze mu gusangiza amakuru igisirikare cya Ukraine, ibi byose hamwe n’ibindi bikaba biri mu bishobora kuba biri kurakaza Putin.

Hashize iminsi itanu imyaka ibiri yuzuye intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine itangiye, kandi iracyakomeje.

Ukraine yo ivuga ko izakomeza kwihagararaho kandi igasaba amahanga kwereka Uburusiya ko bwakoze ikosa rikomeye ubwo bwayitangizagaho intambara taliki 24, Gashyantare, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version