Ubucuruzi Bw’Ingurube Bwahagaritswe Muri Rusizi

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, (RAB), cyahagaritse ingendo n’ubucuruzi bw’ingurube mu Karere ka Rusizi kubera  indwara ya muryamo mu ngurube yagaragaye  muri iki gice cy’u Rwanda.

Kubera guhunda yo guteza imbere ubworozi, aborozi mu Rwanda bakomeje kuyoboka ubworozi muri rusange n’ubw’ingurube by’umwihariko.

Ubu bworozi bwatumye abaturage bakangukira gucuruza ndetse n’inyama z’ingurube zizwi nk’akabenzi.

Ako kabenzi karakunzwe cyane haba mu Rwanda no hakurya yarwo muri Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

- Kwmamaza -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko mu bizamini byafashwe mu ngurube muri aka Karere byagaragaje zifite muryamo.

Muryamo ni indwara iterwa na virusi ya African Swine Fever, ikaba ifata ingurube zororwa  n’izo mu gasozi.

Irangwa n’umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere celcius 40, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

Muri iki gihe RAB ivuga ko yafashe uriya mwanzuro kugira ngo irengere andi matungo, ibuze ko ubu burwayi bukomeza kugera n’ahandi.

Inzego z’ibanze n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshejwe ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo kandi nta muti nta n’urukingo igira.

Iryo tangazo rigira riti: “Aborozi, abaveterineri, n’izindi nzego bireba barasabwa gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube bashyiraho aho gukarabira ibirenge n’intoki mbere na nyuma yo kwinjira mu kiraro”.

Aborozi b’ingurube bisabwe kureka kuzizerereza ku gasozi, babuzwa kuzigaburira umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni, banakangurirwa kuzigumisha mu biraro.

RAB ivuga ko ingendo n’icuruzwa ry’ingurube mu masoko bihagaritswe mu Karere ka Rusizi kugeza igihe izatangariza ko iyo ndwara itakihagaragara.

Aborozi b’ingurube  basabwe no kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe biranga ingurube yarwaye indwara ya muryamo, mu ngurube boroye.

Bashishikarijwe kuzishyira mu bwishingizi kuko Leta yabashyiriyemo ‘nkunganire’.

RAB yaburiye abaturarwanda kwirinda kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kivuga ko uzafatwa akora ibinyuranyije n’ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze, azahanwa hakurikijwe amategeko.

Itangazo rya RAB

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version