RDF Yafatiye Umusirikare Wa Uganda Mu Rwanda

RDF Yafatiye Umusirikare Wa Uganda Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi z’umugoroba Pte Bakuru Muhuba wo mu ngabo za Uganda yafatiwe mu Rwandau mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika mu Karee ka Burera.

Ingabo z’u Rwanda ubwo zacungaga niba umupaka utekanye, zaje kumufata zimusangana imbunda yitwa Medium Machine Gun(MMG).

Yari irimo amasasu 100.
Ingabo z’u Rwanda kandi zamusanganye icyuma kireba kure kitwa binocular (jumelle), telefoni imwe, ikarita ya gisirikare imuranga, imyambaro ya gisirikare ya Uganda.

- Advertisement -

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko hari kurebwa uko uriya musirikare yasubizwa iwabo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version