Abishoboye Bubakire Abatishoboye-Min Gatabazi

Ubwo yatahaga imidugudu yagenewe abaturage batishoboye iri mu murenge wa Masaka mu kagari ka Ayabaraya, mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon JMV Gatabazi yavuze ko abaturage bishoboye bagiye bubakira abatishoboye byatuma abaturage bose batura aheza.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Abanyarwanda biyemeje ubwabo bavanana mu bukene ntibakomeze kurambiriza ku nkunga y’abanyamahanga.

Ati: ” Iyo urebye uko abatuge b’inaha bihuje bagakusanya amafaranga bakubakira bagenzi babo inzu na Leta ikabafasha biguha ishusho y’uko Abanyarwanda bashobora gutezanya imbere.”

Yavuze ko abaturage bifite bashobora kwigomwa ayo banywera bakaba bakubakira umuturage akabaho neza.

- Advertisement -

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugira ngo abatujwe muri kariya gace bagomba no kuzashakirwa isoko, ivuriro, ivomo n’ishuri hafi aho kugira ngo batazajya gushaka serivisi ahandi.

Umwe muri bo avuga ko mbere yararaga aho abonye, kwikodeshereza bikamugora.

Kamatari yabwiye Taarifa ko mbere yabaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aza gutaha ageze mu Rwanda asanga abe baramazwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo ubuzima bwabanje kumugora akabaho aciye inshuro.

Ati:” Nabaye hirya no hino mu Rwanda ntagira ahanjye ntuye. Ariko ubu ndishimye.”

Inzu zose bahawe zifite agaciro ka miliyari 1.2Frw.

Inyinshi zatangiye kubakwa muri 2009.

Abazitujwemo basbasabwe kuzazifata neza.

Uriya muhango wari urimo Umuyobozi wa Kicukiro Solange Umutesi n’abandi bayobozi mu ngabo na Polisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version