Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Yarasiye Umusirikare Wa DRC Ku Butaka Bw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RDF Yarasiye Umusirikare Wa DRC Ku Butaka Bw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2022 8:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aravuga ko hari umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo warasiwe mu Rwanda arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Amakuru yatangajwe mbere avuga ko kurasa uriya musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo  yarashwe mu masaha y’amanywa y’ihangu saa kenda n’igice kuri uyu wa Kane Taliki 04, Kanama, 2022.

Bagenzi bacu ko ku UMUSEKE bavuga ko uriya musirikare wa Congo yari arimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga yabwiye kiriya kinyamakuru ati:  “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Brig Gen Ronald Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Umurambo we wasubijwe igisirikare  cy’igihugu cye, unyuzwa ku mupaka wa Kabuhanga.

Uyu musirikare abaye uwa kabiri urashwe mu gihe gito gishize.

Hashize amezi abiri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka ariko kandi nawe akaraswa agapfa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Taliki 17, Kamena, 2022.

Icyo gihe amakuru yavugaga  ko uriya musirikare yaje kurasa Abanyarwanda yihorera kubera ‘mwenewabo’ wishwe na M23.

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari imaze igihe ishinja u Rwanda ko ari rwo rufasha uriya mutwe.

Hashize igihe Leta y’u Rwanda isaba amahanga kubuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukomeza kurushotora.

Mu minsi ishize mu Rwanda haguye ibisasu byaraswaga biva muri kiriya gihugu ariko ntibyagira abo bihitana.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda icyo gihe yahumurije guhumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe.

Umusirikare Wa DRC Yarasiwe Ku Butaka Bw’u Rwanda

TAGGED:CongoDRCfeaturedRDFRubavuRwandaRwivanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutambagiro W’Inyambo, Ibisakuzo, Inanga… ‘Nyanza Twataramye’ Iraba Ishyushye
Next Article U Bushinwa Bwahagaritse Amasezerano Menshi Bwari Bufitanye N’Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Byinshi Dufite Byo Gusesagura- Kagame Abwira Sena

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

DRC: Gusimbura Vital Kamerhe Bikomeje Kugorana

Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?

Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

You Might Also Like

ImikinoIzamamazaMu Rwanda

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Abaturage Bagiye Kwegerezwa Ibigo Byigisha Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ingazi: Uburyo Bushya Bwa Leta Bwo Korohereza Urubyiruko Kubona Akazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?