Inyandiko ya paji enye yasinyweho na Justine Ntwari uvugira Umutwe wa RED Tabara yanditsemo ko abarwanyi b’uyu mutwe bambariye urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye n’ishyaka rye CNDD-FDD.
Abarwanyi b’uyu mutwe mu magambo arambuye bita Résistance pour un état de Droit au Burundi bavuga ko u Burundi buyobowe n’igitugu no gusesagura umutungo wa Leta.
Bashinja ishyaka CNDD-FDD gukandamiza abaturage, kubangamira uburenganzira bwa muntu no kwica amahame ya demukarasi nk’uko bikubiye mu nyandiko basohoye ku italiki 13 Ugushyingo 2026.
Uyu mutwe ushinja CNDD-FDD ubwicanyi, ifungwa ry’abaturage n’ibikorwa byo kubuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo kandi bigakorwa bidakurikije amategeko.
Mu gusubiramo amateka, RED-Tabara ivuga ko ibibazo bya politiki byakajije umurego mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza wasimbuwe k’ubutegetsi na Ndayishimiye yatangazaga ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, icyemezo cyateje imvururu.
Abatarabyumvaga batyo bavugaga ko bidahuje n’Itegeko Nshinga bityo ko ari ibyo kurwanywa.
Ikindi abarwanyi ba RED Tabara bavuga ko bahagurikiye ngo kiveho mu Burundi ni uko ubutegetsi bwa Gitega bukora ibihabanye n’ibiri mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha n’impande zari zihanganye mbere y’uko hajyaho Guverinoma iyobowe na CNDD-FDD.
Muri iyi mikorere idahitswe, nk’uko abo barwanyi babivuga, harimo n’uko Leta ikoresha inzego z’umutekano mu kuburabuza abaturage, abatavuga rumwe nayo ikibafunga ku maherere.
Kubera izo mpamvu, RED-Tabara -yashinzwe mu 2011- ivuga ko ubu igihe guhagurukira kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi, igakuraho Perezida Ndayishimiye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Ushingiye kucyo wita ubunararibonye umaze kugirira mu ntambara n’ingabo z’u Burundi, uyu mutwe uvuga ko ubu wahagurukiye guhindura ibintu kandi ngo ufite ubushobozi buhagije bwo gukora ibyo wiyemeje, ugahangamura umwanzi.
Umwanzi izahangana nawe, nk’uko ibivuga, harimo n’imitwe ikorana n’ingabo z’u Burundi y’Imbonerakure, abakozi b’iperereza n’imitwe y’abasirikare yica abatavuga rumwe na Leta.
RED Tabara isaba abaturage b’u Burundi kuyifasha kuko nigera ku butegetsi izarwanya ruswa n’akarengane, igashyiraho inzego z’ubukungu zihamye kandi umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu nyungu zigera no ku ‘mwenegihugu’ muto.
Ibwira Umuryango Mpuzamahanga ko mu ntambara ishaka kurwana n’u Burundi nta byaha by’intambara izayikoreramo, ahubwo ko izita ku bikubiye mu masezerano y’i Genève arengera abasivili.
Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi muri iki gihe yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2021 nyuma y’urupfu rwa Pierre Ndayishimiye wishwe n’uburwayi atari amaranye igihe.

