Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Ikomeje Gusaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

RIB Ikomeje Gusaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2025 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abaturage batanga ibitekerezo ku ngingo yaganirwagaho
SHARE

Mu gihe habura igihe gito ngo u Rwanda  n’isi muri rusange bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rukomeje gusaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo yayo.

Kuri uyu wa Kane ubukangurambaga bw’uru rwego bwakomereje mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, abaturage babwiwe ububi bwayo bakaba ari abo mu Murenge wa Kagugu.

RIB, nk’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, izi neza ko mu bihe bibanziriza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo kuyibuka nyirizina no mu bibanzirira irangira rya Nyakanga buri mwaka hagaragara ibikorwa byinshi biyipfobya, ibiyihembera n’ibikorerwa abayirokotse cyangwa ibyo batunze.

Ubukana bw’ibyo bikorwa bukura benshi umutima, bugakoma mu nkokora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda b’ibyiciro binyuranye.

Imibare iheruka igaragaza ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigero cya 94.7%.

Hari umukozi wo muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu wabwiye Taarifa Rwanda ko ibikorwa bibi bikorerwa abarokotse Jenoside biri mu bituma ririya janisha ritaba 100%!

Nk’imwe mu nshingano eshatu zarwo, Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rugira gahunda ngarukamwaka yo kubwira abaturage ibyaha bibugarije, amategeko abihana n’uburyo babyirinda.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye abakozi barwo baganiriza abaturage ku bituma ibyaha bikorwa n’uburyo bwiza bwo kubyirinda no kugeza amakuru ku nzego bireba ngo bikumirwe cyangwa bigenzwe.

Mu Kagari ka Kagugu abaturage babwiwe ko gukumira ingebitekerezo ya Jenoside bifasha mu kubanisha abantu neza, ubumwe bukaganza mu Banyarwanda.

Jean Claude Ntirenganya uyobora ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abaturage ko biba byiza iyo bahaye amakuru abayobozi bagakumira ko runaka yakora cyangwa yakorerwa icyaha gifitanye isano n’iriya ngengabitekerezo.

Ati: “Mukore uko mushoboye mubane n’abandi amahoro kandi aho mubonye cyangwa muketse ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside mubimenyeshe ababishinzwe ikumirwe hakiri kare”.

Jean Claude Ntirenganya aganiriza abaturage kuri iki kibazo.

Vuguziga Charles uyobora Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo yashimiye RIB ko igira uruhare mu kubanisha neza abatuye uwo murenge.

Yasabye abaturage kandi kwirinda n’ibindi byaha birimo ruswa n’ibindi bifitanye nayo isano birimo magendu.

Mu Cyumweru kizatangira tariki 24, Werurwe, 2025,  ubu bukangurambaga bwa RIB bwiswe “Gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, Magendu, Ibiyobyabwenge n’Icuruzwa ry’Abantu” buzakomereza mu Karere ka Kicukiro.

TAGGED:AbatutsifeaturedGasaboIbyahaJenosideKaguguRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Ntashyigikiye Ko Ibihugu Byivanye Mu Muryango Ayoboye Bihanwa
Next Article RED Tabara Yasakiranye Na Wazalendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?